Trump Yari abaye uwa kabiri wishwe kuwa Gatandatu. Ihuriro ry'iri raswa n'iry'abandi baperezida 4 bose ba USA bishwe barashwe

Trump Yari abaye uwa kabiri wishwe kuwa Gatandatu. Ihuriro ry'iri raswa n'iry'abandi baperezida 4 bose ba USA bishwe barashwe

Jul 14,2024

Mu baperezida 45 bategetse Leta zunze ubumwe za Amerika bane (4) barishwe kandi bicirwa muri Amerika barashwe, batatu muri bo bishwe ari kuwa gatanu, undi umwe ari kuwa gatandatu.

Ku wa Gatandatu taliki ya 13 Nyakanga ni bwo Donald Trump yarasiwe aho yari yagiye kwiyamamariza nyuma n' amsegonda make atangiye imbwirwaruhame ye araswa n'umusore ukiri muto kuko yari afite imyaka 20 gusa y'amavuko nkuko byatangajwe n'umutwe w'ibanga ushinzwe kurinda abakomeye muri USA.

Kimwe na mugenzi we JF Kennedy uyu yari hejuru y'inyubako yari hafi aho. Ikindi gisa neza n'ibyabaye ku bwa Kennedy ni uko uwarashe Donald Trump yahise yicwa.

Umutangabuhamya yahamije ko uwo musore bamubonye afite imbunda yinjira muri iyi nyubako ndetse bakabibwira abapolisi bari haft aho ariko ngo ntibabyitaho.

Ikindi ni uko abo mu itisinda rishinzwe kwamamaza Trump Bari basabye ko yakongererwa umutekano ariko nabyo ngo byabaye nko gucurangira abahetsi.

DORE ABAPEREZIDA BANE BA AMERIKA BISHWE BAKIRI KU BUTEGETSI N'UKO BYAGENZE.


Kuwa gatanu tariki 22/11/1963 saa sita z’amanywa mu mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas Perezida John Fitzgerald Kennedy wari wasuye Texasa, yari mu modoka ya Limousine ifunguye hejuru hamwe n’umugore we Jacqueline ndetse na Guverineri wa Texas John Connally n’umugore we.

JF Kennedy yarashwe n’umugabo witwa Lee Harvey Oswald wari wihishe hejuru mu nyubako iri aho hafi, yarashwe amasasu abiri, rimwe mu mugongo irindi mu mutwe, guveruneri Connally nawe arakomereka cyane.

Bwana Kennedy wari perezida wa 35 wa Amerika ntabwo yarokotse yapfuye hashize umwanya muto.

Bwana Oswald wahoze mu gisirikare yahise afatwa hashize iminota 70 arashe, nyuma y’iminsi ibiri ubwo yariho yumurirwa mu yindi kasho nawe yarashwe n’umugabo wo muri uyu mujyi, uyu yarafashwe arafungwa nawe apfira muri gereza mu 1967.

Komisiyo yashinzwe iperereza kuri ubu bwicanyi yanzuye ko Bwana Oswald yakoze ubu bwicanyi ku giti cye ntawe bafatanyije ndetse n’uwishe Oswald nawe yabikoze ku giti cye ntawe bafatanyije.

Hari amakuru yagiye atangazwa nyuma ariko yemeza ko Bwana Kennedy yaba yarishwe ari umugambi wacuzwe n’abantu bakomeye.

Bwana Kennedy yategetse Amerika imyaka itatu kuva mu 1961 ariko ubushakashatsi bunyuranye ku bategetsi ba Amerika bwakomeje kumushyira ku rutonde rw’abategetse iki gihugu bakunzwe kurusha abandi kugeza ubu.
Mu bushakashatsi bwa Gallup, Kennedy yaje ku mwanya wa gatatu inyuma ya Martin Luther King Jr na Tereza w’i Calcuta ku rutonde rw’abantu bakunzwe cyane ku isi mu kinyejana gishize cya 20.  

Ku butegetsi bwe intambara y’ubutita n’Ubusuriya yari irimbanyije, yashyize imbaraga muri porogaramu ya Apollo y’ubushakashatsi mu isanzure, ni nawe kandi washinze porogaramu yitwa Peace Coprs y’abakorerabushake bafasha mu iterambere ry’abaturage ahanyuranye ku isi.

Ku butegetsi bwe yagerageje kenshi guhirika Fidel Castro wa Cuba wari ushyigikiwe n’Uburusiya kuko yikangaga ko Uburusiya bwahashyize missiles zo gutera Amerika, gusa ntiyabigezeho.

Perezida wa 16 wa Amerika Abraham Lincoln mu 1865 yishwe arasiwe mu nzu y’amakinamico  i Washington D.C. arashwe n’umukinnyi w’amakinamico na cinema wari icyamamare, hari kuwa gatanu.

Perezida wa 19 wa Amerika James A. Garfield yishwe arashwe mu 1881 amaze amezi atandatu gusa atorewe kuyobora Amerika. Uyu yishwe ari kuwa gatandatu i Washington D.C.

William McKinley wari Perezida wa 25 wa Amerika yishwe arasiwe muri ‘Exposition’ i New York mu 1901, yari amaze imyaka ine ku butegetsi.

Bwana McKinley nawe yishwe ari kuwa gatanu kimwe na A.Lincoln na JF Kennedy.

Iyicwa rya Bwana McKinley ryatumye leta ya Amerika ishyiraho urwego rwitwa ‘United States Secret Service’ rushinzwe kurengera abategetsi ba Amerika n’imiryango yabo.