Mudahusha w'imyaka 20 gusa niwe wari wivuganye Donald Trump

Mudahusha w'imyaka 20 gusa niwe wari wivuganye Donald Trump

Jul 14,2024

Urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe iperereza (FBI) rwashyize ahabona imyirondoro y’umusore w’imyaka 20 y’amavuko, wagerageje kwica Donald Trump uhatanira kongera kuyobora iki gihugu.


Trump yarashwe ku gutwi ubwo yari amaze umwanya muto ageze ijambo ku bamushyigikiye muri Leta ya Pennsylvania, kuri uyu wa 13 Nyakanga 2024. Abashinzwe umutekano we bahise barasa uyu musore arapfa, bacyura byihuse uyu munyapolitiki.


Indege yari itwaye Trump yamujyanye mu rugo rwe ruherereye ahari ikibuga cye cya Golf mu gace ka Bedminster muri Leta ya New Jersey. Bivugwa ko ari ho yaraye.
FBI yatangaje ko uyu musore yarashe amasasu menshi ubwo yari ku gisenge hakurya y’aho Trump yari yateranyirije abamushyigikiye. Hari umuturage umwe wapfuye, abandi babiri barakomereka bikabije.


Uru rwego rumaze gutangaza ko uyu musore yitwa Thomas Matthew Crooks, akaba yariyandikishije kuri lisiti y’itora nk’umuyobozi w’ishyaka ry’aba-Republicains
Ruti “FBI yasanze Thomas Matthew Coorks w’imyaka 20, wo muri Bethel Park, Pennsylvania, ari we wagerageje kwica Donald Trump wabaye Perezida, tariki ya 13 Nyakanga muri Butler, Pennsylvania.”


Andi makuru agaragaza ko nubwo yiyandikishije mu ishyaka rya Trump, muri Mutarama 2021 yigeze gutanga umusanzu w’amadolari 15 mu ishyaka ry’aba-Democrates rya Perezida Joe Biden.


FBI yasobanuye ko hakomeje iperereza kugira ngo hamenyekane andi makuru y’ingenzi, arimo imbunda yakoresheje n’uko yageze kuri iki gisenge, hafi y’aho Trump yari yahurije abaturage.


Televiziyo CNN yatangaje ko yagerageje kuvugana na se w’uyu musore, Matthew Crooks, asobanura ko na we atariyumvisha ibyabaye, kandi ko abanza kuvugana n’abashinzwe umutekano.


Abashinzwe ibikorwa byo kwamamaza Trump bamaganye bikomeye iki gitero, basaba ko uyu mukandida yakongererwa abamurinda, mu rwego rwo kurinda ubuzima bwe.


Byavugwaga kandi ko mbere y’uko Trump ajya muri Butler, abashinzwe kumwamamaza bari basabye ko yongererwa abashinzwe umutekano, ariko ubusabe bwe ntibwahabwa agaciro. Gusa FBI yabihakanye.


Nyuma yo kumenya aya makuru, Perezida Biden wateganyaga kumara icyumweru muri Leta ya Delaware yasubiye ku biro by’Umukuru w’Igihugu i Washington D.C kugira ngo agezweho byoroshye amakuru ava mu nzego zishinzwe umutekano.


Perezida Biden kandi yamaganye igitero cyagabwe kuri Trump, ashimira urwego rukora mu ibanga rwamutabaye, rukamucyura. Ati “Namenyeshejwe iraswa ryabereye mu nama ya Donald Trump muri Pennsylvania. Jil [Biden] nanjye twishimiye urwego rukora mu ibanga rwamurinze. Nta mwanya ubugizi bwa nabi nk’ubu bukwiye muri Amerika. Dukwiye kunga ubumwe nk’igihugu, tukarwamagana.”