Zari yavuze ku buzima bwe bw'ahahise yibutsa abantu ikintu bibeshya kuri Diamond babyaranye

Zari yavuze ku buzima bwe bw'ahahise yibutsa abantu ikintu bibeshya kuri Diamond babyaranye

Jul 14,2024

Zarinah Hassan ari mu bari n’abategarugori nyafurika bahiriwe n’imyidagaduro akayisaruramo agatubutse nubwo urugendo rutari rworoshye.

Izina Zari hari abaryumva bakumva rikomejwe no kuba yarakundanye na Diamond Platnumz gusa siko kuri ahubwo hari abemeza ko amafaranga y’uyu mugore yafashishije uyu muhanzi mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ni umugore uba mu myigaduro kuva mu myaka itari mike ishize mu butumwa yasangije abamukurikira, yagaragaje ko bitari byoroshye mu 2000, imyaka  yavaga mu Bwongereza aho yabaye igihe kingana n’imyaka 2.

Yagaragaje ko 2009 icyo gihe uyu mugore wanabayeho umuhanzikazi nk'uko yabyibukije abantu yarimo yinjira bikomeye mu bijyanye no gutegura ibirori by'abambaye ibyera mu bihugu binyuranye.

Yibutsa abantu kandi ko yahoze agerageza kubaho bijyanye n’igihe yifotoza amafoto ajyana na camera zigezweho nubwo zitatwikaga nk'iza none n’uburyo yibarutse imfura ye afite imyaka 23. Ingingo irebana no kuba yarigeze kubaho umuhanzikazi yatangaje Zari bikomeye. Zari wo muri za 2009 ntabwo yari yoroheje n'ubu imihanda akiyitwika Yishimira kuba umubyeyi, aha yari kumwe n'abana be batatu b'abahungu ari nabo bakuru mu bana 5 yibarutseAha yari kumwe n'inshuti ze dore ko byinshi uyu mugore kugeza n'ubu akora usanga ashyigikirwa n'itsinda rigari ryiganjemo inshuti ze.