Donald Trump yarasiwe aho yarimo kwiyamamaza agiye kuvuga ijambo

Donald Trump yarasiwe aho yarimo kwiyamamaza agiye kuvuga ijambo

Jul 14,2024

Umuherwe w’umunyapolitiki, Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yarasiwe mu bikorwa byo kwiyamamaza muri Leta ya Pennsylvania,abashinzwe umutekano bahita batabara bamukura aho nyuma yo kuvirirana amaraso ku matwi .

Mbere yo guhungishwa, Trump yasabye abashinzwe umutekano we guhagarara gato, maze azamura ukuboko kw’iburyo asa nk’uwerekana intsinzi ku bari bamukurikiye.

Inzego z’umutekano zatangaje ko uwagerageje kurasa Trump na we yahise araswa ndetse agapfa, nubwo hari umwe mu baturage na we wahasize ubuzima, hakaba hari n’undi urembye nyuma yo gukomeretswa n’isasu.

Donald Trump yakomerekeye muri uko kurasa, agwa hasi ubundi atabarwa n’abashinzwe umute nyuma y’uko urusaku rw’amasasu rwumvikanye ubwo yatangiraga kuvuga ijambo. Ubwo bamujyanaga yari afite amaraso mu maso.

Inzego z’umutekano zahamije ko ubu Trump ameze neza ndetse arinzwe. Iki gikorwa cyafashwe nk’icyaha cyo kugerageza kwica Trump, iperereza rikaba rigikomeje.

Perezida Biden uhanganye na Trump mu kuyobora Amerika muri manda itaha, yatangaje ko yishimiye kuba Trump ameze neza.

Mu butumwa Trump ashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social mu minota mike ishize, yashimiye abashinzwe umutekano we bamuhungishije vuba vuba, ndetse yihanganisha umuryango wapfushije uwabo muri uku kuraswa. Trump kandi yemeje ko icyo abagerageje kumurasa bashakaga ko batikigezeho asoza asaba Imana guha umugisha Amerika.