Iyo atandukanye n'umukobwa bakundana baryamanye ahita ahinduka ihene - Umusore byamuyobeye

Iyo atandukanye n'umukobwa bakundana baryamanye ahita ahinduka ihene - Umusore byamuyobeye

Jul 13,2024

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana inkuru y'umusore wagiye gusura umukobwa bakundana batandukanye ahinduka ihene.


Uyu musore wagishije inama kuri Facebook ya Kiss FM, yavuze ko iyo atandukanye n’umukunzi we, uyu mukobwa ahita ahinduka inkoko cyangwa ihene.


Mu butumwa bwanyuze mu kiganiro Ruhura Umutima, uyu musore agira ati: "Muraho, ndi umusore nkaba ntuye ibyumba ariko ikibazo mfite nuko umukobwa ntereta tumaranye amezi 6 ariko mucyumweru gishize buri uko mvuye kumureba tugakora urukundo rwo mu mashuka iyomusezeye nkagenda iyo ndebye inyuma aho musize mpita mbona ari ihene cyangwa inkoko itambutse."


Yakomeje agira ati: "Mbese ahta ahinduka none namenye amakuru ngo iwabo bagira ibintu bitamenyekana"


Ati: "Ndamukunda cyane none sinzi pe kuko buri uko dutandukanye ahinduka ihene cyangwa inkoko pee".


Ibi simikino nibintu maze kwibonera pe,ubu koko namureka nanjye ntibazampindure imbata ra?nkore iki?mungire inama.


WOWE WAMUHA IYIHE NAMA? AREKE UMUKOBWA CYANGWA?