Kuba abarangije amashuri yisumbuye bakwigishwa igisirikare byabamarira iki? Dr. Biruta arabisobanura

Kuba abarangije amashuri yisumbuye bakwigishwa igisirikare byabamarira iki? Dr. Biruta arabisobanura

  • Impamvu PSD yifuza ko abarangije amashuri yisumbuye bakora igisirikare umwaka umwe

Jul 13,2024

Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage, Dr Vincent Biruta, yasobanuye ko bifuza ko nibura urubyiruko rw’u Rwanda rusoza amashuri yisumbuye rwajya rukora igisirikare umwaka umwe kugira ngo rukomeze kwigishwa indangagaciro no gukorera igihugu.

Dr Vincent Biruta yagaragaje ko kwigisha urubyiruko amasomo y’igisirikare mu gihe cy’umwaka umwe byagirira akamaro urubyiruko mu kurushaho kumenya uruhare rwabo mu kubungabunga ubusugire bw’Igihugu.

Ati “Twumva icyo gitekerezo gifite akamaro kuko buriya gutanga amahugurwa ya gisirikare ku rubyiruko rurangije amashuri yisumbuye bifite icyo byakongera no mu myumvire yabo n’uruhare rwabo bari bakwiye kuba bafite mu kubungabunga ubusugire bw’igihugu n’imyumvire yo gukunda igihugu.”

Yakomeje ati “Ntabwo ari ukujya kubanza kwiga tekinike za gisirikare gusa, hari n’ibitekerezo n’inyigisho zindi bahabwa z’uburere mboneragihugu, gukunda igihugu, uruhare buri wese akwiye kugira mu kubungabunga ubusugire bwacyo n’umutekano wacyo. Twumva ari ibintu byagirira akamaro Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko.”

Yagaragaje ko byafasha kandi urubyiruko kugira ubumenyi bukenewe mu ku bungabunga ubusugire bw’igihugu ku buryo abakomeje umwuga w’igisirikare bashobora kuzitabazwa mu bihe runaka mu kurwana ku mutekano w’igihugu.

Yagaragaje ko amasomo atangwa mu gisirikare afasha mu guhindura imyumvire, kuzamura uburyo bwo gukorera hamwe mu ngeri zinyuranye haba mu kurinda umutekano cyangwa mu bindi bikorwa biteza imbere igihugu.

Ishyaka PSD kandi mu byo riteganya gukora harimo guharanira ko hajyaho umushahara fatizo ibizafasha mu guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Dr Vincent Biruta yagaraje ko nubwo itegeko rigena umushahara fatizo ryatowe ariko rikaba ritarashyizwe mu bikorwa kuri ubu ari wo mwanya mwiza wo kongera kugaragaza ibitarakozwe n’impamvu bikwiye gukorwa.

Yagaragaje kandi ko mu gihe hazaba hashyizweho umushahara fatizo ku Banyarwanda bizafasha no mu iterambere ry’igihugu kuko hari ubwo usanga hari imirimo myinshi itanditse cyangwa abayikora bakaba batagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Mu bindi bikorwa PSD iteganya gukora harimo guharanira ko gusonerwa umusoro ku mushahara byagezwa ku bihumbi 100 Frw, aho kuba ibihumbi 60 Frw, hari kandi kugabanya umusoro ku nyungu ukava kuri 18% ukagera kuri 14% n’ibindi.

Iri ishyaka kandi rifite ibitekerezo 60 bikubiye mu nkingi eshatu nk’uko bigaragara muri manifesto yaryo.

Riteganya ko rizabona imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko kugira ngo rikomeze gufatanya n’Abanyarwanda guteza imbere igihugu.

Dr Vincent Biruta usanzwe ari Minisitiri w’Umutekano imbere mu Gihugu yasabye Abanyarwanda muri rusange kuzarangwa n’ituze mu bihe by’amatora no guharanira ko akorwa mu mutekano n’ubwisanzure.