Perezida Kagame yahishuye uko yigeze kwirukankanwa n'umujandarume i Kigali kugirango ategera inzu nyuma akisanga ayituyemo

Perezida Kagame yahishuye uko yigeze kwirukankanwa n'umujandarume i Kigali kugirango ategera inzu nyuma akisanga ayituyemo

  • Perezida Kagame yahishuye uko yirukankanwe n'umujandarume

  • Kagame yavuze uko yaje gutura mu nzu yigeze kubuzwa kwegera

Jul 12,2024

Kandida-Perezida, Paul Kagame yumvikanishije ko ntawe umenya aho bwira ageze, kuko aho Umujandarume yigeze kumwirukana ariho yatuye nyuma yo gutangira ishingano nk’Umukuru w’Igihugu. Ni inkuru yabaze mu kumvikanisha ko Politike ya FPR ishyira mu ngiro 'uko amateka akwiye kuba yandikwa’.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024, ubwo yiyamamarizaga kuri Site ya Bumbogo mu Karere ka Gasabo. Ni mu gihe kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024 ategerejwe kuri site ya Gahanga mu Karere ka Kicukiro ho mu Mujyi wa Kigali.

Ni nyuma y'uko yiyamamarije mu turere twa Musanze, Rubavu, Ngororero, Nyamasheke, Gakenke, Nyarugenge, Nyagatare, Kayonza n'ahandi hanyuranye. Kuri Site ya Bumbogo hari hateraniye abantu barenga ibihumbi 300 biganjemo urubyiruko n'abandi bo mu tundi turere bari bagiye gushyigikira umukandida w'umuryango FPR-Inkotanyi.

Yabaze inkuru y’ubuzima bwe, nyuma y’uko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Yvan Butera, bavuze ku nkuru z’ubuzima banyuzemo kugeza ubwo bisanze muri Guverinoma.

Ati “Yvan yatahutse afite imyaka ine, njye nahunze mfite imyaka ine ariko uko tungana kosa tugahurira hano tukongera kubaka igihugu cyacu. Irere na we wajyaga afata umunyenga muri ‘lift’ yo muri Minisiteri ubu ayobora. Ushobora kwibwira ngo hari uwabikurikiranaga atuma bimera gutyo, ntabwo aribyo. Ni byo ku ruhande rwa politiki, ku bw’igihugu gishyize imbere abacyo ntawe dushyize inyuma.”

Paul Kagame yavuze ko mu bihe bitandukanye yagiye agenderera u Rwanda, rimwe na rimwe yasuye abo mu muryango we.

Yavuze ko mu 1977 na 1978 no mu ntangiriro za 1979 yasuye u Rwanda. Muri icyo gihe yabaga mu Kiyovu aho yabaga ku mugabo bafitanye isano witwa Muyango Claver wakoraga muri Minisiteri y'Ubuzima.

Muyango ni umwe mu banyarwanda bize muri Czechoslovakia. Ariko ubwo yari asoje amashuri, ubuyobozi bwariho bwamwangiye kugaruka mu gihugu 'kubera icyo baricyo'. Ariko hashize igihe we n'abo bari bakumwe batashye mu Rwanda biteguye icyo ari cyo cyose.

Babiri mu bari bazanye na Muyango mu Rwanda barishwe. Ariko hashize igihe Muyango yahawe akazi muri Minisiteri y'Ubuzima.

Kagame yavuze ko kenshi uko yazaga mu Rwanda yabaga mu rugo rwa Muyango rwari hafi y'ahahoze Ambasaderi ya Zaire mu Kiyovu- Aho ni naho 'nabaga mu nzu ya Leta hariya mu Kiyovu'. Yavuze ko kubera gutura mu Kiyovu byatumye amenya cyane Umujyi wa Kigali.

Kagame yavuze ko umunsi umwe yavuye mu rugo rwa Muyango akora urugendo anyura kuri Ambasade ya Zaire kandi haruguru y'aho hari amazu y'ababiligi.

Yavuze ko yahanyuze n'amaguru afite agatabo asoma mu rwego rwo kujijisha. Yanyuze kuri iyo Ambasade agana aho Ababiligi bari batuye ugana kuri Plateaux.

Kagame yavuze ko muri uwo mwanya umujandarume yamubonye aramuhamagara, ariko amwima amatwi ahugira mu gusoma agatabo.

Ati "Nakomeje kugenda, ndabanza ndamwihorera, yari yambaye inkweto z'abasirikare zirimo ibyuma numva ari kwambuka umuhanda ansanga, ati we ni wowe mbwira, noneho ndahindukira ndamubwira, nti ninjyewe wavugaga, ati yego..."

Kandia-Perezida, Paul Kagame yavuze ko yabaye nk'uwirengagiza uriya mujandarume, maze ariruka cyane aramusiga nubwo yari amukurikiye. Yavuze ko yanyuze kuri Ambasade y'Abafaransa, ubundi agera mu nzu kwa Muyango.

Yavuze ko yaje kwisanga atuye mu nzu bamubuzaga kugerageho. Ati "Hanyuma karabaye, naje kwisanga ntuye muri iyo nzu."

Kagame yavuze ko Politike ya FPR ishyira mu ngiro 'uko amateka akwiye kuba yandikwa'. Yavuze ko uyu muryango waharaniye ukuri kw'abanyarwanda, kandi ari intego batazatezukaho.

Ati “FPR yaharaniye ukuri kw’Abanyarwanda, hari uko bivugwa ko hari abari hanze mu buhunzi, ba twebwe, ariko hari n’abandi benshi bari mu gihugu na bo bari bameze nk’aho ari impunzi kandi bari iwabo. Iyo politiki igomba guhinduka kandi yarahindutse ariko yahindutse ku maraso y’abantu ntabwo ari politiki yo gukinisha ndetse nabashimira mwebwe nk’Abanyarwanda ko iyo politiki mutayikinisha, abayikinisha ni abo hanze bashinyagura.”