Inkomoko n'igisobanuro cy'izina Liza ndetse n'uko abaryitwa bitwara

Inkomoko n'igisobanuro cy'izina Liza ndetse n'uko abaryitwa bitwara

Jul 12,2024

Liza ni izina ry’akabyiniriro ryakuwe ku izina Elisabeth rifite inkomoko mu Giheburayi aho risobanura ngo Imana ni indahiro yanjye cyangwa Imana ni isezerano ryanjye. Bamwe bandika Liza abandi Lisa n’ayandi.

Bimwe mu biranga ba Liza:

Liza ni umuntu ugira umutima mwiza, usabana, uganiriza buri wese kandi uzi gutandukanya ibyo akwiye kuvuga n’ibyo atavuga.

Ni nyamwigendaho, ibintu bye aba ashaka ko ntawabyivangamo kandi bituma akora cyane ngo agere ku ntego kuko nta bundi bufasha aba ategereje.

Yita ku buryo agaragara inyuma, aririmbisha kugira ngo abantu babone ko ibyo ageraho bituruka no ku buryo asa.

Aba ari umuhanga, mu kwiga kwe usanga afatwa nk’intangarugero. Yumva yahirwa mu byo akora byose kandi akanabibera umuyobozi.

Liza aba ari umuntu uzi gushakisha amafaranga ndetse no kuyacunga ntabwo ari wa muntu usesagura.

Iyo abaye umuyobozi ibintu byose abitwara neza ariko ntiyihanganira umuntu udakora ibintu neza.

Asa n’umuntu wavamo intagondwa kuko icyo adashaka nyine ntaba agishaka. Usanga ari umuntu uzi kwisobanura kandi w’intyoza mu kuvuga amagambo menshi yungikanya.

Kumva ko yitwa Liza bimwongerera icyizere cyo kwigenga no kuba umuntu uyobora abandi. Ni umunyadushya kuko buri igihe aba afite utuntu dushya abandi bamwigiraho n'iyo twaba tudakanganye.

Iyo hagize ibitagenda mu buzima busanzwe, bigira n’ingaruka zikomeye ku mubiri ugasanga ahora arwaye.