Inkomoko n'igisobanuro cy'izina Joshua ndetse n'uko ba Joshua bitwara

Inkomoko n'igisobanuro cy'izina Joshua ndetse n'uko ba Joshua bitwara

  • Uko ba Joshua bitwara

  • Ibyamamare bitwa Joshua

Jul 12,2024

Joshua ni izina rihabwa umwana w’umuhungu, rifite inkomoko mu giheburayo aho risobanura ngo Imana ni agakiza. Bamwe bamwita Josuee, Joshuah, Yosuwa n’ayandi.

Bimwe mu biranga ba Joshua:

Ni umuntu udapfa kwihangana kandi ni gake ushobora kumubona aseka, bityo bigatuma hari abatekereza ko ahorana ibintu bitagenda neza muri we.

Akunda gutegwa amatwi, kubahwa ndetse akanakunda abantu bamushimira ibyo akora.

Akunda kurimba no kugaragara neza, akaba umuntu ukunda ibintu bikozwe neza.

Ni umuntu uzi gutera amatsiko abandi, mbere yo kugira icyo akubwira arabanza akareka ugacyeka.

Ni umuntu ukunda amafaranga, akayagundira cyane biragoye kuba wamukuraho ifaranga.

Iyo yagukunze aguha agaciro cyane n'iyo waba wowe utabyitayeho.

Akunda umuryango we ndetse ahora yiteguye kuwufasha, akawuha ibyo ukeneye byose ariko ntapfe kuwuha amafaranga.

Ni umuntu wigirira icyizere cyane agahora yumva ko atandukanye n’abandi.

Ubutunzi bwe ntiwapfa kubumenya kubera gukunda amafaranga nta n’umwe aba yifuza ko yamenya ko ayafite n’ibyo agura byose abigura mu ibanga.

Ni umuntu utita ku mategeko yashyizweho n’abandi ariko we ayo yishyiriyeho aba yumva abandi bayubahiriza.

Akunda kuba umwarimu, umunyamakuru, umujyanama, umunyamuziki n’ibindi bituma ahura n’abantu benshi.

Muri ba Joshua b'ibyamamare harimo:

Ishimwe Joshua: Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

Joshua Selman: Uyu azwi nka Apostle Joshua, akaba ari umukozi w'Imana ukomeye cyane muri Nigeria.

Joshua Bassett: Ni umukinnyi wa filime akaba n'umuhanzi w'umunyamerika.

Joshua Kimmich: Ni umukinnyi w'umupira w'amaguru ukomoka mu Budage wabigize umwuga, akaba akinira ikipe ya Bayern Munich ndetse n'ikipe y'igihugu y'u Budage.

Joshua Baraka: Ni umuhanzi ukomoka muri Uganda.

Nawe ushobora kuba hari izina wifuza kumenya. Kanda ahanditse tanga igitekerezo maze uridusangize turigushakire.