Ibiribwa ukwiye kwirinda n'ibyo kwitondera mu gihe ujye urwara ikirungurira cyangwa kugaruka kwa Aside

Ibiribwa ukwiye kwirinda n'ibyo kwitondera mu gihe ujye urwara ikirungurira cyangwa kugaruka kwa Aside

  • Icyo wakora igihe urwara ikirungurira

  • Uko wakwirinda kurwara ikirungurira

  • Uko wakwiranda aside nyinshi mu gifu

Jul 06,2024

Ikirungurira no kugaruka kw’aside iba mu gifu, bikunda kwibasira abantu bamwe na bamwe bikaba byabateza ikibazo cyo kutamererwa neza.

Kugarura aside ni ikibazo kibasira agace gashinzwe kwifunga gatandukanya umuhogo n’igifu (Lower Esophageal Sphincter (LES)) kabuza ibyamaze guca mu muhogo kugaruka. Iyo kadakora neza bitera ibyo wariye kugaruka, nuko ukumva uburibwe mu gatuza cg mu muhogo, bumeze nk’ubw’ibintu bitwika.

Igifu gikora neza iyo ibiryo byamaze gutambuka aka gace karifunga

Ikibazo cyo kugarura aside, giterwa ahanini n’umubyibuho ukabije, kuryama ahanini aribwo ukimara kurya, kuba uri ku muti igabanya umuvuduko ukabije w’amaraso, kunywa itabi cg se ibindi bibazo mu gifu. Nubwo izi arizo mpamvu z’ingenzi zishobora kubitera hari n’ibyo kurya bishobora gutera ikirungurira no kugaruka kw’aside mu gifu.

Niba ujya urwara ikirungurira no kugaruka kw’aside hari ibyo kurya ugomba kwirinda, kuko biri mu bitera agace gatandukanya umuhogo n’igifu kutifunga neza, bikaba byaguteza ibibazo by’uburibwe no kutamererwa neza.
Ibyo kurya ugomba kwirinda mu gihe urwaye ikirungurira no kugaruka kw’aside

Inzoga

Inzoga zituma agace gashinzwe kubuza ibyageze mu gifu kugaruka, katifunga, bikaba byatera kugaruka kw’ibyo wariye mu muhogo aribyo bitera ikirungurira. Zituma hakorwa aside nyinshi mu gifu, ndetse zikabangamira umuhogo n’igifu bikomeye.

Ugomba kwirinda inzoga kuko zongera aside mu gifu

Ubushakashatsi bwerekanye ko ururenda rushinzwe kurinda inzira z’umuhogo n’igifu, rwangizwa bikomeye n’inzoga.

Niba unywa inzoga ukaba ugira ikibazo cy’ikirungurira cg kugarura aside, ukwiye kuzirinda, byibuze ukagabanya ukagera ku isupa 1 cg 2 mu cyumweru.

Ikawa

Caffeine iboneka mu ikawa, nimbi ku bantu barwara ikirungurira no kugaruka kw’aside mu gifu. Yongera aside nyinshi mu gifu, bikaba byatera kugaruka kwayo mu muhogo.

Ikawa yihutisha cyane ibiryo biri mu gifu, bikaba byatera amara ibibazo bitandukanye, kubera ibiryo birimo aside nyinshi biba bihagana mu buryo bwihuse. Uretse ikawa, ugomba no kwirinda ibindi binyobwa bibonekamo caffeine, nk’ibyongera imbaraga (energy drinks), icyayi na soda ibonekamo.

Ibinyobwa birimo gaz

Ibyo kunywa birimo gazi nyinshi byongera ikirungurira no kugaruka kw’aside

Ibinyobwa bisembuye cg birimo gazi bitera ikirungurira no kugarura aside. Utuntu ujya ubona mo tumeze nk’udupurizo duto, mu gihe tugeze mu gifu uriya mwuka uba utandukanye cyane, utera ikirungurira.

Ibi binyobwa biba birimo kandi aside nyinshi, mu gihe ubinyweyey bishobora kongera urugero rw’aside mu gifu, bikaba byakomeza kugutera ibibazo.

Imbuto zikarishye

Izi mbuto ni nk’amacunga, indimu, inkeri, n’izindi zose zibonekamo aside nyinshi, zishobora gutera ikirungurira no kugarura aside mu muhogo. Niyo mpamvu mu gihe urwara ugomba kuzirinda ndetse n’umutobe wazo.

Aside nyinshi ibonekamo, itera agace gatandukanya umuhogo n’igifu, guhora karangaye, bikaba byakongera ikirungurira iyo uriye izi mbuto nta kindi kiri mu nda.

Mu gihe urwara ikirungurira ugomba kurya imbuto zibonekamo aside nke, nka; pome, watermelon cg imineke.

Ibirimo ibinure byinshi

Ibiryo birimo ibinure byinshi, nk’inyama z’inka, ingurube n’ibindi bibonekamo amavuta menshi ugomba kubyirinda cyane. Kubera ibinure byinshi biba birimo bisaba igihe kinini ngo igifu kibashe kubisya. Uko inyama zisaba igihe kinini mu igogorwa bivuze ko igifu kiba kiyongereye muri icyo gihe cyose. Ibi bituma agace ko hasi ku muhogo kananirwa gukora (ni ukuvuga kubuza ibyageze mu gifu kongera kuzamuka), nuko ibyo wariye bikagaruka mu muhogo.
Ibiryo bibamo amavuta n'ibinure byinshi bisaba igifu igihe kinini kubisya bikaba byatera ikirungurira.

ibiryo bibamo amavuta cg ibinure bitwara igihe kinini igifu kubisya

Uretse ibirimo ibinure n’ibiryo bikaranze cyane bitinda cyane mu gifu, bikaba byaca ingufu imikaya yo mu mara mato (small intestine), nabyo bitera ibibazo bindi mu igogorwa.

Muri make ibi nibyo by’ingenzi bishobora gutera ikibazo cyo kugaruka kw’aside mu gifu n’ikirungurira. Gusa hari ibindi tutavuze nka tungurusumu n’inyanya nabyo biri mu byongera iki kibazo.

Mu gihe uziko ugira ikibazo cyo kugira ikirungurira no kugarura aside, ibi biryo ukwiye kubyirinda no kubigendera kure.