Uwahoze ari umugore w'umuhanzi Platini agiye gushaka undi mugabo nyuma ya gatanya yahawemo miliyoni 35 n'imodoka

Uwahoze ari umugore w'umuhanzi Platini agiye gushaka undi mugabo nyuma ya gatanya yahawemo miliyoni 35 n'imodoka

Jul 06,2024

Nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amakuru avuga ko Platin P yamaze guhana gatanya n’umugore we Oliva, kuri ubu haravugwa andi makuru ko Oliva yaba agiye gushaka undi mugabo usimbura Platin P.


Mu mpera z’ukwezi kwa 6 nibwo Platin P n’uwahoze ari umugore we Oliva bagannye mu rukiko rwa Nyamata bahabwa gatanya umwe aca ukwe undi ukwe.


Amakuru yaje kuvuga ko Pare wa Platin yicaje Oliva na Platin akabaganiriza mbere y’urubanza ndetse bakumvikana ko Oliva agomba guhabwa million 35 n’imodoka yisumbuye kuyo yari afite kugirango yemere gatanya ntangorane ndetse ntibagabane imitungo.


Nyuma ya gatanya rero Oliva biravugwa ko afite undi mugabo bagiye gusezerana uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ndetse ngo ubukwe bushobora kuba bitarenze uyu mwaka wa 2024.


Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kwibaza niba uyu mugabo  agiye gushaka niba yaba ari Ise w’umwana wari waritiriwe Platin.


Bamwe bati ”Mama se yaba asanze ise w’umwana” abandi bati ” Wabona amafaranga bashakaga bayabonye bakaba bagiye kurushinga” , gusa ntawamenya dore ko ashobora no kuba ari undi mugabo utari Se wumwana.