Ruboneka Bosco, Manishimwe Djabel bari mu gahinda gakomeye

Ruboneka Bosco, Manishimwe Djabel bari mu gahinda gakomeye

Jul 06,2024

Umutoza Ntirenganya Jean de Dieu wazamuye abakinnyi nka Manishimwe Djabel, Ruboneka Bosco n’abandi yitabye Imana azize uburwayi.

Ntirenganya yari amaze igihe arwaye aho yarwariye mu bitaro bya Kiziguro, avayo ajyanwa i Rwinkwavu, yitabye Imana ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 4 Nyakanga 2024.

Ntirenganya Jean de Dieu wazamuye abakinnyi benshi, yari amaze iminsi arwaye Diyabeti ndetse n’Umuvuduko w’amaraso.

Uyu mutoza wari ufite irerero Kiramuruzi ryazamukiyemo abakinnyi benshi nka Ndayishimiye Celstin wakinnye igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 muri 2011, yazamuye kandi abakinnyi nka Manishimwe Djabel wakiniye Rayon Sports na APR FC, Ruboneka Bosco ukinira APR FC, Uwizeye Djafar wakiniye amakipe nka Espoir FC na Gorilla FC, Hoziana Kennedy n’abandi.