Cristiano Ronaldo yavuze kuri Penaliti yahushije mu minota y'inyendera Portugal ikina na Slovenia

Cristiano Ronaldo yavuze kuri Penaliti yahushije mu minota y'inyendera Portugal ikina na Slovenia

Jul 02,2024

Kizigenza Cristiano Ronaldo yahushije penaliti y’ingenzi mu mukino wa 1/8 Portugal yakinnye na Slovenia, bimutera agahinda amarira arisuka cyane.

Ubwo umukino wa Portugal na Slovenia wari ugeze ku munota wa 104, myugariro wa Slovenia ategera Diogo Jota mu rubuga rw’amahina, umusifuzi Orsato atanga penaliti. Ronaldo yayiteye nabi ibumoso, Oblak ayikuramo.

Uyu munyabigwi mu mupira w’amaguru yavuze ko byamubabaje cyane gusa ashimangira ko uwishima ari uwishima nyuma.

Penaliti ya Ronaldo yakuwemo na Jan Oblak ku munota wa 104 w’umukino n’ukuvuga kuwa 14 mu nyongera y’iminota 30 bari bongeye kuri 90 cyane ko amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

Umunyezamu Diogo Costa yahaye ibyishimo Ronaldo n’abanya Portugal bose, ubwo yakoraga amateka muri Euro yo gukuramo penaliti eshatu za Slovenia, afasha Portugal kugera muri kimwe cya kane cy’irangiza aho izahura n’u Bufaransa.

Amarira menshi Ronaldo yarize yahindutse ay’iby’byishimo, ubwo umukino wari urangiye.

Nyuma yaho, Ronaldo yagize ati: "N’abantu bakomeye bagira iminsi yabo [mibi]. Nari ku rwego rwo hasi cyane ubwo ikipe yari inkeneye cyane".

"Agahinda mu ntangiriro ni umunezero ku musozo. Nicyo umupira w’amaguru aricyo. Ibihe, ibihe utasobanura. Ndumva mbabaye kandi nishimye icyarimwe.

"Ariko icy’ingenzi ni ukubyishimira. Ikipe yakoze akazi kadasanzwe. Twarwanye kugeza ku musozo kandi ndatekereza ko twari tubikwiye kuko twayoboye cyane."

Uyu mukino Portugal yagize amahirwe menshi kuko ku munota wa 115, Myugariro wari uwa nyuma Pepe yihereye umupira rutahizamu wa Slovenia, Benjamin Sesko, asigarana n’umunyezamu Diogo Costa bonyine ariko uyu agiye kumuroba amushota umupira ku kuguru uvamo.