Igisobanuro n'inkomoko y'izina Baptiste n'uko abitwa iri zina bitwara

Igisobanuro n'inkomoko y'izina Baptiste n'uko abitwa iri zina bitwara

Jul 01,2024

Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, twafashe icyemezo cyo kujya tubagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.

Baptiste ni izina rihabwa umwana w’umuhungu rikaba rikomoka ku ijambo ry’Ikigereki baptizein, risobanura kwiyandikisha mu masakaramentu y’abakirisutu cyangwa kubatizwa.

Baptiste arangwa n’amahoro n’umutuzo. Buri gihe aba afite ibyiringiro by’ibintu byiza, ni umuntu ukunda kumvikana bikamufasha kumvikanisha ibitekerezo bye. Akunda kuba ari wenyine ari gutekereza cyane bigatuma agenzura ibintu byose.

Ni umuntu abandi bagisha inama kandi agakunda gukemura amakimbirane, nta kintu afata nk’icyoroheje icyo yinjiyemo cyose agikorana imbaraga ze zose kuko yizera ko ibintu byose biva mu gukora cyane.

Hari bimwe mu byamamare byagiye byitwa iri zina nka Baptiste de Ville d’Avray umufaransa wamenyekanye mu gufotora, n’umunyamideli akaba n’umuririmbyi w’umufaransa Baptiste Giabiconi. Undi wamenyekanye cyane ni umukinyi wa ruhago Baptiste Martin.