Ombolenga Fitina yasinyiye Rayon Sports

Ombolenga Fitina yasinyiye Rayon Sports

Jun 30,2024

Ikipe Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije, myugariro Fitina Ombolenga uherutse gutandukana na APR FC, amasezerano y’imyaka ibiri.

Ombolenga byigeze bitangazwa ko yasinyiye iyi kipe ariko biza gutangazwa ko batararangizanya.

Nyuma yo gusinya yagize Ari:"Si njye uzabona ngeze imbere ya biriya bihumbi by’abafana ba Rayon Sports. Ni umwihariko wayo.

Aho mvuye natwaraga ibikombe kandi nkorera ku gitutu. Ikipe iri ku rwego rwo kungumisha kuri izo ntego mu Rwanda ni Rayon Sports. Nishimiye cyane kuyisinyira.”

Uyu musore wamaze hafi imyaka ibiri ari Kapiteni wa APR FC, yayigezemo mu mwaka wa 2017 aho yatwariyemo ibikombe bitandatu bya shampiyona hamwe na kimwe kiruta ibindi.

Biravugwa ko Ombolenga yishyuwe miliyoni 25 FRW ndetse yemererwa umushahara wa miliyoni buri kwezi.

Omborenga yiyongereye ku bandi bakinnyi Gikundiro imaze kugura barimo Nshimiyimana Emmanuel uzwi nka Kabange ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo. Hari kandi Abarundi babiri, Ndayishimiye Richard wavuye muri Muhazi na Rukundo Abdul Rahman wavuye mu Amagaju ndetse na Niyonzima Olivier Seif wasubiye muri iyi kipe avuye muri Kiyovu Sports.