Ubwongereza bwatsinze Slovakia bigoranye cyane

Ubwongereza bwatsinze Slovakia bigoranye cyane

Jun 30,2024

Ikipe y’igihugu y’Ubwongereza yatsinze bigoranye Slovakia ibitego 2-1,ikatisha itike ya 1/4 cy’irangiza mu mikino y’igikombe cy’u Burayi.

Nyuma y’iminota 95 y’umukino,nibwo Ubwongereza bwagaruye ubuzima bwishyura Slovakia ndetse bubona itike mu minota 30 y’inyongera.

Mu ikipe umutoza w’Ubwongereza yabanje mu kibuga,Kobbie Mainoo niwe mushya waje asimbuye Conor Gallagher ndetse yitwaye neza.

Ku munota wa 25 nibwo Slovakia yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ivan Schranz ku mupira mwiza yahawe na Strelec.

Iki gitego cyabonetse iyi Slovakia ihushije ibitego bibiri bikomeye ndetse ubona ko iri hejuru mu gusatira kurusha Ubwongereza.

Ubwongereza bwakinnye nabi mu gice cya mbere ndetse guhuza umukino kw’abakinnyi babwo basatira buranga burundu.

Mu gice cya kabiri,Slovakia yakinnye yugarira,Ubwongereza burayisatira karahava.

Nyuma y’iminota ine gusa igice cya kabiri gitangiye,Foden yabonye igitego cyo kwishyura ariko umusifuzi yemeza ko yaraririye.

Ubwongereza bwari ku gitutu cyo kwishyura,bwakoze ikosa rikomeye ryagombaga kubyara igitego cya kabiri cya Slovakia ubwo Walker yahaga umupira mubi Stones,wifatirwa na Strellar warobye Pickford yasohotse mu izamu,ku bw’amahirwe umupira unyura inyuma gatoya.

Mu minota ya nyuma Declan Rice yateye ishoti rikomeye,umupira ugarurwa n’igiti cy’izamu,Kane awusonzemo ujya hanze.

Iminota 90 yashize hongerwago 6,Ubwongereza bukomeza gushakisha igitego cyaje kuboneka ku munota wa 95 gitsinzwe na Jude Bellingham,nyuma yo kurengura kwa Walker,Slovakia inanirwa kuwukuraho,Bellingham yikaraga mu kirere awushyira mu nshundura.

Umukino warangiye ari igitego 1-1 hanyuma amakipe ajya mu nyongera 30.

Iyi nyongera igitangira ku masegonda 53,Harry Kane yahise atsinda igitego cya kabiri n’umutwe ku mupira yahawe na Toney.

Ubwongereza bwakinnye bwirwanaho mu minota yakurikiyeho kugeza ku munota wa nyuma ubwo Peter Pekarik yahushaga igitego areba izamu, birangira butsinze umukino

Buzahura n’Ubusuwisi kuwa Gatandatu w’icyumweru gitaha.