Uwapfiriye mu muvundo w’abaje mu kwiyamamaza kwa Perezida Kagame yashyinguwe n’abarimo abasenateri

Uwapfiriye mu muvundo w’abaje mu kwiyamamaza kwa Perezida Kagame yashyinguwe n’abarimo abasenateri

Jun 26,2024

Ku irimbi rusange rya Rugerero, Senateri Dr Sindikubwabo Jean Nepomuscene na Senateri Mureshyankwano bifatanyije n’umuryango wa Ahishakiye Mutoni n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, mu muhango wo kumusezeraho no kumushyingura, nyuma y’uko arangije urugendo rwe hano ku isi.

Umuhango wo kumushyingura witabiriwe n’intumwa z’ubunyamabanga bukuru bw’ Umuryango wa RPF INKOTANYI ku rwego rw’Igihugu, intumwa z’Intara y’Iburengerazuba,Inzego z’Umutekano n’abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu karere ka Rubavu,aho abanyamuryango b’aho avuka bahamije ubutwari bwe n’umurava byamuranze.

Senateri Dr Sindikubwabo ati "uyu mwana ugiye yari umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, yumvise amahame y’Umuryango wacu abonamo icyizere cy’ubuzima buzaza, ariko siko byakomeje kuko ubwo twashimangiraga Ubumwe, Demokarasi n’Amajyambere,nibwo yasoje urugendo rwe, umuryango nimukomere."

Yasabye umuryango gukomera no kwihangana,abizeza ko Umuryango wa FPR Inkotanyi uzakomeza kubaba hafi.Ahishakiye Mutoni apfuye afite imyaka 18,azize impanuka yaturutse ku muvundo wabaye kuri site ya Gisa barimo gutaha, nyuma y’igikorwa cyo kwamamaza cy’Umuryango wa FPR Inkotanyi.

Abo mu muryango wa Mutoni bavuga ko Mutoni yavutse tariki 7 Ukwakira 2005, yashoboye kwiga amashuri abanza agenze mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa kabiri ahagarika kwiga.

Uretse Mutoni, hari undi warimo avurirwa mu bitaro bya Kanombe nawe wakomerekeye muri uriya muvundo wapfuye.

Ahishakiye Mutoni yaguye mu muvundo w’abaturage bari bagiye kwakira Paul Kagame, umukandida wa FPR-Inkotanyi ubwo yari yaje kwiyamamaza mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero tariki 23 Kamena 2024.

Yashyiguwe mu cyubahiro kuri uyu Kabiri, tariki 25 Kamena 2024.