APR FC yaguze umukinnyi ukomeye wo muri Ghana

APR FC yaguze umukinnyi ukomeye wo muri Ghana

Jun 26,2024

Ikipe ya APR FC biravugwa ko yamaze gusinyisha umunya-Ghana Richmond Lamptey wakiniraga Asante Kotoko y’iwabo amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu mukinnyi w’imyaka 27 y’amavuko asanzwe akina hagati mu kibuga ariko afasha ba rutahizamu.

APR FC ngo yaba yamusinyishije amasezerano y’imyaka ibiri nk’uko umunyamakuru Micky Jnr uri mu bakomeye mu gutangaza amakuru yo ku isoko yabitangaje.

Hamaze iminsi havugwa ko APR FC ihanze amaso isoko rya Ghana ndetse hari abakinnyi batatu ishaka gukurayo ngo bazayifashe kwitwara neza mu mikino nyafurika.

Uyu Micky Jr yavuze ko vuba aha APR FC iratangaza undi mukinnyi wo muri Ghana yasinyishije.

Amakuru yaherukaga yavugaga ko ikipe ya APR FC yifuzaga gusinyisha abakinnyi batatu bo mu ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Ghana yitwa Samartex FC mu rwego rwo kongera imbaraga zayifasha kwitwara neza mu mikino nyafurika.

Abo barimo Emmanuel Keyekeh,Seidu Dauda w’imyaka 23, na Ebenezer Acquah w’imyaka 25.