Uko Abanyarwanda bangana kose bazakwirwa mu Rwanda, gusa hari igikenewe gukorwa - Perezida Kagame

Uko Abanyarwanda bangana kose bazakwirwa mu Rwanda, gusa hari igikenewe gukorwa - Perezida Kagame

Jun 25,2024

Paul Kagame yavuze ko u Rwanda atari ruto ku Banyarwanda,nkuko byavugwaga muri politiki ya kera, aho Abanyarwanda bari barahungiye mu mahanga bangiwe gutaha kugeza batashye ku ngufu.

Ubwo yiyamamarizaga i Muhanga,Perezida Kagame yavuze ko Politiki y’ubutegetsi bwateguye bukanakora Jenoside yavugaga ko abari hanze mu buhungiro bagombaga kubugumamo ngo kuko u Rwanda rwari ruto.

Perezida Kagame ati: “Nta muntu ukwiriye kuba impunzi. Buri Munyarwanda wese, ari uyu munsi, ari mu myaka iri imbere. Umubare wacu uko uzaba ungana kose uzakwira mu Rwanda. Kugira abantu bakwirwe mu gihugu nk’icy’u Rwanda cyitwa ko ari gito ndetse bagakwirwamo ari benshi, birashoboka ariko bisaba gukora, gukorera hamwe, gukora ibigezweho, kubikora neza, u Rwanda rugatunga, rugatunganirwa.”

Umukandida wa FPR Inkotanyi yashimiye imitwe ya politiki ishyigikiye kandidatire ye, agaragaza ko ubu bumwe ari bwo bwatumye ibyo Abanyarwanda bubatse bigaragara, asobanura ko bitanga icyizere cy’uko n’ibindi byiza bizagerwaho.

Ati “Naje hano kubibutsa, kubashimira icyizere no kubabwira ngo,mukomeze ibyiza twakoraga, byubaka igihugu cyacu, bidasize Umunyarwanda uwo ari we wese inyuma, ahubwo buri wese abigiramo uruhare. Ndagira ngo mbabwire ngo muri kuriya guhitamo ni uguhitamo gukomeza inzira turimo, guhitamo ndetse kurushaho umurego n’intambwe kugira ngo tugerageze twihute kuko aho dushaka kugera tutarahagera.”

Perezida Kagame yabwiye abanya Muhanga ko amahitamo yabo kuwa 15 Nyakanga azatuma igihugu gikomeza gutera imbere kurushaho kuko aho u Rwanda rutaragera aho rwifuza nubwo rugerereje urugendo.

Kagame yasabye abaje kumushyigikira ko badakwiriye kwita ku banyamahanga bababeshya ko babakunda ahubwo bagomba kwishakamo ibisubizo byaba ngombwa nabo bo hanze bakafasha kubaho.

Ati:"Ntimuzategereze kuzabeshwaho n’ubakunda wundi....Ubakunda wundi mvuga ntazi uwo ariwe n’uwo hanze.Abo hanze turafatanya,turumvikana ariko ntimuzategereze uwo hanze ubakunda,ubabeshaho,mwibesheho."