Ese bizagenda gute Rayon Sports nibura miliyoni 40RWF yaciwe na Muhire Kevin? Icyo Kevin abivugaho

Ese bizagenda gute Rayon Sports nibura miliyoni 40RWF yaciwe na Muhire Kevin? Icyo Kevin abivugaho

Jun 24,2024

Kapiteni wa Rayon Sports,Muhire Kevin, yavuze ko miliyoni 40 Frw yasabye Rayon Sports zitabura kuko ifite abafana benshi ndetse ko hakiri igihe kinini ngo shampiyona itangire bityo azashakwa gake gake.

Mu kiganiro na Rwandamagazine, Muhire Kevin yavuze ko nubwo nta biganiro bihambaye yagiranye na Rayon Sports ku byo kongera amasezerano, ariko yasabye ubuyobozi miliyoni 40 FRW kugira ngo ayisinyire amasezerano mashya.

Ati: "Ntabwo turaganira n’ubuyobozi duhuriye ku meza.Twavuganye rimwe na Perezida kuri telefoni , nari ndi mu Mavubi ntitwabona umwanya uhagije wo kuvugana.Ibyo yabwiye abafana nibyo twari twavuganye kuri telefoni.

Navuga ko amafaranga namara kuboneka, abayobozi bahugutse, tuzicara neza tugakemura ibisigaye kugira ngo amasezerano asinywe."

Abajijwe niba ziriya miliyoni 40 FRW zibuze atasinyira Rayon Sports,yagize ati: "Zabura byagenze gute?, ufite abafana n’abakunzi benshi, ntabwo zabura. Zizaboneka kandi turacyafite igihe kinini cyo kwitegura umwaka w’imikino utaha.Navuga ko ku bwanjye haracyari igihe,nta mpamvu y’igitutu. Azakomeza ashakishwe gake gake kandi ndizera ko azaboneka."

Muhire Kevin yavuze ko kuba abafana ba Rayon Sports bamwita umwana w’ikipe bimushimisha ndetse ko bigaragaza ko baha agaciro akazi ayikorera.

Tariki 18 Kamena 2024 nibwo Gikundiro yatangije gahunda yiswe "Ubururu bwacu, Agaciro kacu" ishyirwaho mu rwego rwo kugira ngo abafana b’iyi kipe bigurire umukinnyi nk’uko basanzwe babikora.

Kuri iyi nshuro aba bafana basabwe kuzuza miliyoni 40 Frw zo kugura Kapiteni Muhire Kevin wasoje amasezerano ye bityo bakaba bifuza kuyamwongerera.

Muri iyi gahunda hashyizweho uburyo bwo gutanga amafaranga binyuze kuri Mobile Money ahamaze gukusanywa agera kuri 3,600,000 Frw.

Icyakora nyuma y’ubu buryo, amafaranga azaba yabonetse azongerwaho ayakusanyijwe n’amatsinda y’abafana (Fan Clubs) niba yuzuye bagure ‘umwana w’ikipe’ nk’uko bakunze ku mwita.

Muhire Kevin yageze muri Gikundiro mu 2015 avuye mu Isonga. Uyu mukinnyi niyo avuye mu makipe yo hanze asubira muri iyi kipe.

Abafana ba Rayon Sports bamaze kugira umuco kwigurira umukinnyi buri mwaka kuko niko byagenze kuri Ciza Hussein ubwo yavaga muri Mukura mu 2019 ndetse Joackiam Ojera baguze mu mwaka ushize w’imikino.