APR FC yatangaje abakinnyi bashya yasinyishije

APR FC yatangaje abakinnyi bashya yasinyishije

Jun 21,2024

Ikipe ya APR FC yerekanye abakinnyi bane b’Abanyarwanda yasinyishije, barimo Tuyisenge Arsene yakuye muri Rayon Sports, Mugiraneza Frodouard wahoze muri Kiyovu Sports, Dushimimana Olivier wavuye muri Bugesera FC na Byiringiro Gilbert wakiniraga Marines FC.

TUYISENGE ARSENE usanzwe akina aca ku mpande,yageze muri APR FC nyuma yo kurangiza amasezerano ye muri Rayon Sports.

DUSHIMIMANA OLIVIER ni rutahizamu,MUGIRANEZA FRODUARD akina hagati mu gihe BYIRINGIRO GILBERTari myugariro.

Ku rundi ruhande,Umuzamu w’ikipe y’igihugu y’abato, akaba na kapiteni wa Intare FC, Ivan RUHAMYANKIKO yazamutse mu ikipe ya mbere ya APR FC.

Ubu agiye guhangana na Pavelh N’dzila na Ishimwe Pierre basanzwe bakoreshwa muri iyi kipe.

Umuzamu Gad MUHAWENAYO wakiniraga Musanze FC, wari wavuzwe muri APR FC yamaze kwerekeza mu ikipe ya Gorilla FC.