Dore ibyo ugomba kwitondera igihe utera akabariro ukababara. Iki ni ikimenyetso kikuburira

Dore ibyo ugomba kwitondera igihe utera akabariro ukababara. Iki ni ikimenyetso kikuburira

Jun 18,2024

Niba ukunze kubabara mu gihe cyangwa nyuma yo gukora imibona1no mpuzabitsi1na, umubiri wawe uba uri kugerageza kukuburira ko hari ikitagenda neza, ntugomba kubyirengagiza, ahubwo ugomba kwihutira kugana kwa muganga, ukamenya neza ikibitera.

Akenshi kubabara nyuma yo gukora imibona1no mpuzabitsi1na, biterwa n’impamvu zitandukanye. Zimwe muri zo, harimo:

-Uburwayi mu mubiri

-Ikibazo mu myanya ndagagitsina

-Ikibazo mu mitekerereze

-Ubwandu butandukanye (infection)

imibona1no ibabaza nubwo bikunze kuba cyane ku gitsinagore, gusa no ku gitsinagabo bijya bibaho.

*imibona1no ibabaza ku bagore

Abagore nibo bakunze kurangwaho iki kibazo cyo kubabara nyuma cg se mu gihe bari gukora imibona1no. Ubu buribwe bukunze kugaragara cyane mu gitsina cyangwa se imbere, bikumvikanira mu kiziba cy’inda.

Bimwe mu bishobora gutera uburibwe mu gitsina:

-Infection: ubwandu butandukanye bishobora gutuma uribwa mu gihe uri gukora imibona1no mpuzabitsi1na cyangwa se nyuma yo kuyikora, bumwe mu bukunze gutera iki kibazo twavuga nk’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsi1na nk’imitezi, mburugu kimwe na herpes (iyi ndwara akenshi igaragazwa no kuzana igiheri kimwe ku gitsina)

-Uburyaryate mu gitsina bishobora guterwa n’imiti yica intangangabo ikoreshwa na bamwe, udukingirizo cyangwa se amasabune yandi akoreshwa.

-Kubura ubushake bwo gukora imibona1no mpuzabitsi1na

-Guhindagurika cyane k’urugero rw’imisemburo, nko ku bagore bageze mu gihe cyo gucura.

-Ikibazo cya vaginismus; iki kirangwa n’uko imikaya yo mu gitsina idashobora kwikwedura, cyangwa se no mu gihe yakwedutse ikikanya byihuse, bituma ubabara mu gihe cy’imibona1no cyangwa se ntunashobore kuyikora.

*imibona1no ibabaza ku bagabo

Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma abagabo bababara mu gihe bari gukora imibona1no mpuzabitsi1na cyangwa se barangije, harimo:

-Ubwandu mu myanya ndagagitsina (infection) bishobora gutuma ugira uburyaryate cyane ndetse ugashaka kwishima kimwe n’indwara zandurira mu mibona1no mpuzabitsi1na.

-Kubyimbirwa prostate (prostatitis)

-Uburibwe no kubyimbirwa amabya; ibi akenshi biterwa no gushyukwa igihe kirekire ariko nturangize (ejaculation). Gusa mu gihe bikubaho kenshi, ushobora kuba ufite ubundi bwandu nka mburugu.

-Kuba igihu cy’imbere ku gitsina cyoroshye cyane, ibi bikunze kuba cyane ku bagabo badasiramuye.

*Icyo ushobora gukora mu gihe ukora imibona1no mpuzabitsi1na ukababara

imibona1no ibabaza mu gihe uri kuyikora cyangwa se nyuma yayo, ni ikibazo gikomeye utagomba kwirengagiza. Mu gihe bikubaho kenshi ni ngombwa kugana kwa muganga kugira ngo umenye ikibitera.

Muganga azagufasha kumenya neza impamvu nyakuri, ndetse agufashe no kukuvura.

Mu gihe uribwa, ukabona mu gitsina haturukamo ibintu bidasanzwe, kuba hahinduye ibara (ubona hatukura cyane), bishobora kuba biterwa na infection. Nugana kwa muganga, nyuma yo gusuzumwa, bazakubwira ubwoko bwa infection ufite, ndetse bagufashe kubona imiti iyivura neza.

Hari igihe mu gitsina haba humye cyane, ukaba wagirwa inama yo gukoresha ibituma horohera (lubricant), iyi miti iraboneka cyane muri farumasi

Niba ufite ikibazo cy’uburyaryate cyangwa kwishima cyane mu myanya ndagagitsina, bishobora guturuka kubyo ukoresha nk’amasabune, ibyo usigaho cyangwa se wambara. Ugirwa inama yo kubihagarika.

Mu gihe ikibazo ufite kiri mu mitekerereze; nko mu gihe udatuje cyangwa ufite stress nyinshi, nabwo ushobora guhabwa ubufasha bwagufasha guhangana n’iki kibazo.