Impamvu Perezida Kagame yasheshe Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite

Impamvu Perezida Kagame yasheshe Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite

Jun 14,2024

Mu gikorwa cyo kwakira indahiro z’Abayobozi bashya baheruka guhabwa inshingano muri Guverinoma no mu zindi nzego nkuru z’igihugu Perezida Paul Kagame yasheshe Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite mu gihe habura igihe gito Abanyarwanda bakongera gutora Abadepite.

Kuri uyu wa 12 Kamena 2024, nibwo hasohotse itangazo rivuga ku mpinduka muri Goverinoma Perezida Kagame yakoze mu bayobozi bayobora muri izi nzego  ndetse n’izindi nzego nkuru z’Igihugu.

Ibi Perezida yabikoze mu bubasha afite nk’uko bikubiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repebulika y’u Rwanda cyane cyane mu ngingo zaryo 116 na 112. Mu ngingo ya 116 y’iri tegeko, rivuga ko Abagize Guverinoma bashyirwaho kandi bagakurwaho na Perezida wa Repeburika ashyikirijwe amazina yabo na Minisitiri w’Intebe.

Mu bubasha ahabwa n’iri tegeko, Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barahiriye kujya muri izi nshingano kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Kamena 2024 mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.

Nyuma yo kwakira izi ndahiro z’aba bayobozi, Nyakubahwa Perezida Kagame yasheshe Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite wasoje manda  kubwo impamvu z’amatora ateganyijwe mu kwezi gutaha tariki ya 14 na 15.

Impamvu yo gusesa Inteko Nshingamategeko umutwe w'Abadepite , iteganywa mu Itegeko Nshinga mu ngingo ya 79 ko ku mpamvu z’amatora, Perezida wa Repeburika asesa umutwe w’Abadepite hasigaye nibura iminsi 30 kandi itarenga iminsi 60 ngo manda y’abawugize irangire.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite,Mukabalisa Donathille yashimiye Perezida Kagame ku mpanuro atahwemye kubaha zabaye inkingi yo kugera ku ntego bari biyemeje ubwo barahiraga ku wa 19 Nzeri 2018.

Mukabalisa yavuze ko kandi muri iki gihe cyose bamaze mu Nteko Ishinga Amategeko, basuzumye imishinga y’amategeko 392 ndetse babasha kugera mu bice byose by’igihugu bumva ndetse bakira ibibazo n’ibitekerezo by’abaturage.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko gusesa Inteko Ishinga Amategeko atari ukubagaya ahubwo ari ukubera igihe abanyarwanda  bagezemo kandi ko abenshi mu bari bayigize harimo abazagaruka nyuma y’amatora.

Perezida Kagame yagize ati “Gusesa Inteko ntabwo bivuze kubagaya. Ni igihe tugezemo cy’intera yindi cy’ibindi bishya tugiye kujyamo nizera ko abenshi muri mwe muzagaruka niba atari mwese. Ariko uyu munsi byari ukubashimira no kubabwira ngo ni ah'ubutaha.”