Hamenyekanye ibyo Amato y’intambara y’u Burusiya yageze mu marembo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye gukora

Hamenyekanye ibyo Amato y’intambara y’u Burusiya yageze mu marembo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye gukora

Jun 14,2024

Kuri uyu wa Gatatu ushize amato y’intambara y’u Burusiya yageze mu gice cy’inyanja kigenzurwa na Cuba mbere y’imyitozo ihuriyemo ingabo z’ibihugu byombi iteganyijwe muri Karayibe.  

Iyi myitozo bamwe barayibona nk’uburyo bw’u Burusiya bwo kwerekana ingufu zabwo mu  gihe hakomeje ukutumvikana ku byerekeye inkunga iterwa igihugu cya Ukraine.  

Ku ruhande rwazo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirakeka ko iyi myitozo izaba irimo amato y’intambara n’ayandi ayaherekeje bishobora kuzahagarara muri Venezuela muri urwo rugendo rugana muri Cuba.  

U Burusiya bumaze  igihe kirekire bucuditse na Venezuela na Cuba kandi amato yabwo n’indege zabwo z’intambara bikunda kuzenguruka mu nyanja ya Karayibe.  

Iyi myitozo ikaba ije nyuma y’ibyumweru bitagera kuri bibiri Perezida Joe Biden yemereye Ukraine gukoresha intwaro zatanzwe na Amerika mu kurasa imbere mu Burusiya mu rwego rwo kurinda umujyi wa Kharkiv wa kabiri mu bunini muri Ukraine.

Perezida Vladimir Putin yavuze ko uko Amerika iha intwaro Abanzi b’u Burusiya ariko na bwo bwaziha abanzi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aya mato y’intambara y’u Burusiya rero ari mu ntera itagera ku birometero 2500 uvuye muri Amerika.

BWIZA