Perezida Kagame yakoze impinduka nyinshi muri Guverinoma, Amb. Nduhungirehe agirwa Minisitiri

Perezida Kagame yakoze impinduka nyinshi muri Guverinoma, Amb. Nduhungirehe agirwa Minisitiri

Jun 13,2024

Perezida Kagame yakoze impinduka nyinshi muri Guverinoma kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena mu 2024 aho Amb. Olivier Nduhungirehe yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, asimbura Dr Vincent Biruta wari umaze igihe muri uyu mwanya.

Nkuko bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe,Madamu Consolee Uwimana yagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, asimbuye Dr Uwamariya Valentine wagizwe Minisitiri w’Ibidukikije.

Consolée Uwimana, umwaka ushize yatorewe kuba Visi Chairman w’ishyaka FPR-Inkotanyi.

Vincent Biruta wari umaze imyaka hafi itanu nka minisitiri w’ububanyi n’amahanga, yagizwe minisitiri w’umutekano, minisiteri mu myaka ya vuba yagiye ivanwaho ikongera ikagarukaho, yasimbuye Alfred Gasana, we wahise asabirwa kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi gusimbura Nduhungirehe.

Vincent Biruta, ari muri guverinoma y’u Rwanda mu myanya yo hejuru itandukanye kuva mu 1997, aho yabaye minisitiri w’ubuzima, minisitiri w’imirimo ya leta, minisitiri w’ubwikorezi n’itumanaho, perezida w’inteko ishingamategeko, perezida wa sena, minisitiri w’uburezi, minisitiri w’umutungo kamere, minisitiri w’ibidukikije, minisitiri w’ububanyi n’amahanga, na minisitiri w’umutekano ubu.

Mu zindi mpinduka zakozwe Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc wari usanzwe ari Minisitiri w’Ibidukikije yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Yussuf Murangwa wari umaze imyaka hafi 15 ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), agirwa Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi.Yasimbuye Ndagijimana Uzziel, we utahawe undi murimo muri iri tangazo.

Ubuyobozi bwa NISR bwahawe Ivan Murenzi.

Olivier Kabera yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo. Mutesi Linda wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Agaciro Development Fund we yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ishoramari rya leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Aimable Havugiyaremye wari Umushinjacyaha Mukuru yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano, NISS.

Mu mpinduka zakozwe mu buyobozi bw’Ubushinjacyaha bukuru, Angelique Habyarimana yagizwe Umushinjacyaha Mukuru.