Umukinnyi Rayon Sports yifuzaga cyane yayiciye mu myanya y'intoki kubera kwikopesha

Umukinnyi Rayon Sports yifuzaga cyane yayiciye mu myanya y'intoki kubera kwikopesha

Jun 11,2024

Ikipe ya Mukura Victory Sports yateye Rayon Sports gapapu ikomeye ku murundi witwa Fred Niyonizeye, wari wumvikanye byose na Murera ariko ikamusaba ideni.

Miliyoni 17 FRW nizo Rayon Sports yifuzaga guha uyu mukinnyi ariko mu byiciro, mugihe uyu musore yemereye Mukura kuyisinyira kuri miliyoni 15 FRW igahita iyamuha.

Uyu musore wari kapiteni w’ikipe ya Vital’O FC yo mu Burundi, aragera mu Rwanda vuba aho azahita yerekeza i Huye gusinya.

Kigali Today dukesha iyi nkuru iravuga ko ibiganiro byagenze neza nkuko byari byagenze kuri Rayon Sports aho Mukura VS yifuza kwishyura miliyoni 15 Frw ndetse ikajya imuhemba ibihumbi 700 Frw ku kwezi.

Hari umuyobozi ukomeye wo muri Mukura VS wagiranye ibiganiro n’uruhande rw’umukinnyi ndetse uyu arohererezwa itike y’indege bitarenze kuri uyu wa Kabiri aze gusinya amasezerano.

Nubwo bimeze gutya ariko haracyategerejwe ko Rayon Sports yatanga amafaranga aho nayo yumvikanye n’uyu musore wifuzaga guhabwa miliyoni 17 Frw n’umushahara w’ibihumbi 900 Frw ku kwezi ariko Rayon Sports ikaba yaremeye kumuha miliyoni 15 Frw zo kumugura n’umushahara w’ibihumbi 800 Frw ku kwezi.

Niyonizeye Fred akinira Vital’O FC, 2023-2024 yatsinze ibitego bitandatu (6) atanga imipira umunani yavuyemo ibitego.