Umwana w'umukobwa yaroze abanyeshyuri bagenzi be my isosi n'umuceri

Umwana w'umukobwa yaroze abanyeshyuri bagenzi be my isosi n'umuceri

Jun 11,2024

Abanyeshuri 8 biga mu ishuri ribanza rya Matoranhembe mu gihugu cya Zimbabwe mu gace ka Mashonalanda, barwariye mu bitaro, aho barembejwe no kuruka cyane, nyuma yo gushinja mugenzi wabo bitaga inshuti magara, nyuma yo kubarogesha umuceri, n’isosi yari yakuye iwabo mu rugo.

Ibitangazamakuru byo muri Zimbabwe byatangaje ko kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Kamena 2024, mu karere ka Zvimba ho mu ntara y’iburengerazuba bwa Zimbabwe, aho kiriya kigo cya Matoranhembe giherereye, abanyeshuri 8 bose bakimara gusangira na mugenzi wabo ibyo kurya yazanye ku ishuri, ako kanya bahise batangira kuruka.

Ubwo umwana w’umukobwa ushinjwa guhumanya bagenzi be yabazwaga, yasobanuye ko yahawe ibyo kurya n’ababyeyi be bakanamutegeka uko aza kubisangira na bagenzi be byaje kugwa nabi.

Umuvugizi wa polisi muri kariya gace, Paul Nyathi, yatangaje ko bakirimo gukora iperereza ngo hatahurwe neza icyaba cyateye uburwayi bwatunguye abana bari bariye umuceri n’isosi bahawe n’uwo bigana. Uyu muyobozi avuga ko bakeka ko abana barwaye bashobora kuba barahumanyijwe.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abanyeshuri 8 ari bo bafashwe n’uburwayi bwo kuruka, ndetse banataka kuribwa mu nda ubwo bari bamaze ibiryo.  

Bahise bajyanwa mu bitaro bya Murombedzi aho kugeza ubu nta makuru azwi y’uko bameze.

Icyakora, kugeza na nubu ntiharamenyekana icyateye uriya mubyeyi guha umwana we ibyo kurya bihumanye akanamubwira uko aza kubisaranganyamo abo bigana, uyu mubyeyi akaba yahise atabwa muri yombi ubwo amakuru yamenyekanaga.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.