“Abo basore banshaka bankureho amaso” – Umuhanzikazi Ariel Wayz yabonye umukunzi mushya

“Abo basore banshaka bankureho amaso” – Umuhanzikazi Ariel Wayz yabonye umukunzi mushya

Jun 02,2024

Uwayezu Ariel wamamaye nka Ariel Wayz muri muzika Nyarwanda yatangaje ko nyuma y’igihe atandukanye n’uwari umukunzi we akaba n’umuhanzi, Juno Kizigenza, atakiri ku isoko abamwifuza bakwiye gukurayo amaso kuko afite umusore wamutwaye umutima bari mu munyenga w’urukundo.

Uyu muhanzikazi yatangaje ibi kuri uyu wa 31 Gicurasi 2024, ubwo yari amaze kuririmba mu mikino ya BAL (Basketball African League) irimo kubera mu Rwanda mu ijoro ryakeye mu mukino w’umwanya wa 3 wo Hoopera Rivers yatsinzemo Cape Town Tigers.

Wayz wamenyekanye mu ndirimbo zisana imitima ya benshi, ubwo yari amaze kuririmba yabajijwe niba indirimbo yateguje abakunzi be, aho yashyize agace gato ku mbuga nkoranyambaga aririmba avuga ngo “katira abo bose bagutesha umutwe” yaba ifite aho ihuriye n’ubuzima bwe mu rukundo, aho abenshi baketse ko yayihimbiye Juno Kizigenza bahoze bakundana.

Uyu mukobwa yavuze ko kuri ubu ari mu rukundo rushya, bityo abasore bamwifuza bakurayo amaso.

Yagize ati “Barekere naratwawe! Bashaka bankuraho amaso.”

Guhera mu ntangiriro za 2021, ni bwo Ariel Wayz yatangiye kuvugwa mu rukundo na Juno Kizigenza, ariko mu mpera za 2021 baje kwerura ko batandukanye aho bitanaga ba mwana buri umwe ashinja undi amakosa, birangira utyo.