Umukinnyi wari utegerejwe cyane mu Amavubi yamaze kuhagera

Umukinnyi wari utegerejwe cyane mu Amavubi yamaze kuhagera

Jun 02,2024

Jojea Kwizera ukinira Ikipe ya Rhode Island yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yongewe mu Ikipe y’Igihugu “Amavubi” ikomeje kwitegura Bénin na Lesotho mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Ikipe y’Igihugu ikomeje gukora iyo bwabaga mu gushaka abakinnyi bafitanye isano n’u Rwanda kugira ngo bayikinire.  

Ni muri urwo rwego uwo bari bamaze iminsi mu biganiro, Jojea Kwizera yemeye kwitabira ubutumire.

Si Kwizera gusa Ikipe y’Igihugu yifuza kuko ibiganiro bigeze kure na Noam Fritz Emeran ukinira Groningen yo mu Cyiciro cya Mbere mu Buholandi aho bigenze neza yazitabazwa mu mikino itaha.

Amavubi akomeje kwitegura imikino ibiri y’Umunsi wa Gatatu ndetse n’uwa Kane mu Itsinda rya Gatatu ruherereyemo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba mu 2026.

Uwa mbere uteganyijwe tariki 6 Kamena, azakirwa na Bénin muri Côte d’Ivoire, mu gihe uwa kabiri azakirwa na Lesotho tariki 11 Kamena, ukazabera muri Afurika y’Epfo.

Kwizera ni umukinnyi w’imyaka 25 ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Rhode Island yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri se w’Umunyarwanda na nyina w’Umunye-Congo.

Uyu mukinnyi yatangiye guconga ruhago mu 2017 akinira Kaminuza ya Utah State University Eastern yaje kuvamo yerekeza muri Utah Valley University ari naho yazamuriye urwego cyane.

Mu 2022, Kwizera yabonye amasezerano ye ya mbere nk’uwabigize umwuga mu Ikipe ya CF Montréal yahoze yitwa Montreal Impact yananyuzemo Rwatubyaye Abdul.

Icyakora ntabwo Kwizera yatinze muri iyi kipe yo muri Canada kuko itamwongereye amasezerano bityo yerekeza muri Rhode Island yo mu Cyiciro cya Kabiri.

Iyi kipe ya Rhode Island FC ikina mu gice cy’Uburasirazuba, aho kugeza ubu iri ku mwanya 11 mu makipe 12, Mu mikino 11 imaze gukina muri Shampiyona.

Kugeza ubu Amavubi ayoboye Itsinda C n’amanota ane nyuma yo gutsinda Afurika y’Epfo ndetse ikanganya na Zimbabwe.

U Rwanda rukurikiwe na Afurika y’Epfo ifite amanota atatu, Nigeria ifite abiri inganya na Zimbabwe na Lesotho mu gihe Bénin ifite inota rimwe.