Diane Rwigara ushaka kwiyamamariza kuba Perezida w'u Rwanda yabuze ibyangombwa bibiri

Diane Rwigara ushaka kwiyamamariza kuba Perezida w'u Rwanda yabuze ibyangombwa bibiri

May 30,2024

Diane Shima Rwigara wifuza kuba umukandida wigenga mu matora y’Umukuru w’Igihugu ategerejwe muri Nyakanga 2024, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye gusa abura ibyangombwa bibiri.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Gicurasi 2024 nibwo Diane Rwigara wigeze gushaka kwiyamamaza mu 2017 ariko bikaza kugaragara ko atujuje ibisabwa abakandida bigenga, yakiriwe ku Biro bya NEC na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa.

Mu byangombwa bisabwa yatanze ibaruwa itanga kandidatire, umwirondoro, ikimenyetso kimuranga gishyirwa ku rupapuro rw’itora, ilisiti y’abantu 600 bashyigikiye kandidatire ye, inyandiko y’ukuri, icyemezo cy’ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko, Amafoto abiri magufi na fotokopi y’ikarita ndangamuntu.

Hari kandi icyemezo cy’amavuko n’icyemezo cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko.

Mu byo asabwa hari ibyemezo atari afite birimo inyandiko y’umukandida yemeza ko nta bundi bwenegihugu yari afite cyangwa yaretse ubwo yari afite n’icyemezo gitangwa na muganga wemewe.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, yamubwiye ko ibyangombwa adafite adakwiye kugira impungenge kuko yazabitanga nyuma.

Diane Rwigara yavuze ko yizeye ko kandidatire ye izemerwa kandi ko mu kwiyamamaza yiteguye gushyira imbaraga nyinshi mu guteza imbere imikorere by’umwihariko abantu bikorera ku giti cyabo.

Abandi bamaze kwakirirwa kandidatire zabo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu barimo Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi, Dr Habineza Frank wa Green Party, bane bigenga barimo Manirareba Herman, Habimana Thomas, Barafinda Sekikubo Fred na Hakizimana Innocent.

Igikorwa cyo kwakira kandidatire cyatangiye ku wa 17 Gicurasi 2024 kikaba kiri busozwe kuri uyu wa 30 Gicurasi 2024.