Abagabo: Wari uzi ko ushobora kunanirwa gutera akabariro ndetse bikaba amateka kuri wowe niba ukora ibi bintu?

Abagabo: Wari uzi ko ushobora kunanirwa gutera akabariro ndetse bikaba amateka kuri wowe niba ukora ibi bintu?

May 28,2024

Burya abagabo turakora cyane ,tukabyuka mu gitondo cya kare ,tugakora imirimo ivunanye nibindi byose bigoranye ngo tubashe kubona ibyo tugaburira imiryango ariko iyi mibereho idushyira mu kaga gakomeye ko kwibasirwa n’indwara zitandukanye ,ahanini zikomoka ku budahangarwa bw’umubiri bwagabanutse kubera stress ,indwara zituruka ku kunywa cyangwa kurya ibirimo isukari nyinshi.

Amasukari ni kimwe mu bintu byangiza bikomeye umubiri ,bikongera ibyago byo kurwara Indwara za diyabete n’indwara z’umutima Kandi izi ndwara zizwiho gutuma utakaza ubushobozi bwawe bwo gutera akabariro bikaba bishobora no guhinduka amateka mu buzima bwawe biturutse kuri izi ndwara.

Abahanga mu buvuzi bavuga ko ari byiza gukora ibishoboka byose ngo hirindwe izi ndwara aribyo gukora imyotozo ngororamubiri ,kwirinda stress ,kuranywa inzoga n’itabi ,kwiyabira kwisuzumisha indwara zitandura a nibindi.

Menshealth.com, itangaza ko 75 % by’abagabo bahura n’ingaruka z’indwara zikomoka ku kunywa ibirimo isukari nyinshi.Ibi bituma umugabo agira ikibazo cyo kutagira ubushake mu gutera akabariro.