Sobanukirwa uko Hepatite C yandura, ibimenyetso byayo, ibubi bwayo n'aho itandukanira na Hepatite B na A

Sobanukirwa uko Hepatite C yandura, ibimenyetso byayo, ibubi bwayo n'aho itandukanira na Hepatite B na A

  • Ibimenyetso bya Hepatite c

  • Ibimenyetso bya Hepatite C bishobora kugenda bikazagaruka nyuma y'imyaka myinshi

  • Hepatite C ntigira urukingo mu gihe A na B zo zigira inkingo

  • Hepatite C yandurira cyane mu maraso

May 26,2024

Nyuma yo kubona ko hari benshi badasobanukiwe ibijyanye n’indwara y’umwijima. Twabateguriye inkuru kuri Hepatite C twifashishije inkuru ya Inyarwanda n'ikiganiro yakoranye na Dr. Makuza Jean Damascene.

Ese indwara ya Hepatite B na C bitandukanira he?

Uburwayi bwa Hepatite B na Hepatite C ni bumwe ariko bitandukanira ku buryo bwandura kuko Hepatite C yandurira cyane mu maraso kurusha ibindi byose mu gihe B ushobora no kuyikura mu mibonano mpuzabitsina.

Indwara ya Hepatite C irangwa n’iki?

Hepatite C igaragazwa no kwangirika k’umwijima umuntu akabyimba, agakomereka n’ibindi gusa ibimenyetso bindi bishobora gusa n’iby’iyo mu bwoko bwa B.

Igaragara mu gihe kingana iki?

Hagati y’iminsi 30 na 90 nibwo umuntu ashobora gutangira kumva ibimenyetso ariko kuri bamwe, nko kugira amaso y’umuhondo, kuribwa munda, gucika intege no kugira umuriro gake nyuma y’icyumweru rero bya bimenyetso biragenda bikazagaruka nyuma y’imyaka myinshi hagati ya 20 na 50 aho iza ari simusiga umuntu akagira kanseri, urushwima n’izindi.

Icyo kwitondera kuri Hepatite C

Ikindi kibazo gikomeye rero nuko Hepatite C iba akarande umuntu agahora afite iyi ndwara ubuzima bwe bwose ubushakashatsi bwagaragaje ko indwara ya Hepatite C iba akarande ku kigero kiri hagati ya 75% na 85% mu gihe kuri B iba akarande ku kigero cya 5%.

Hanyuma itandukanirizo rya Hepatite B na C nuko Hepatite C nta rukingo igira nubwo ushobora kuyivuza ugakira gusa imiti yayo nayo irahenze cyane ariko iyo washoboye kuyibona uravurwa ugakira ariko nta rukingo igira. Abantu bafite ibyao byo kandura c ni nk’abakora uburaya, ababa muri gereza, abakunze guhabwa amaraso, abaganga.

Soma n'izi:

Sobanukirwa Hepatite A, uko yandura, ibimenyetso byayo, uko ivurwa ndetse n'uko wayirinda

Uko Hepatite B yandura, ibimenyetso byayo ndetse n'uko wayirinda