Umugore yasanze pasiteri ku ruhimbi amuha impano ikomeje kuvugisha abatari bake

Umugore yasanze pasiteri ku ruhimbi amuha impano ikomeje kuvugisha abatari bake

  • Umugore yahaye pasitoro impano itangaje amusanze ku ruhuimbi

  • Umugore akomeije guca ibintu nyuma yo guha Pasiteri udukingirizo amusanze ku ruhimbi

May 26,2024

Umugore wo mu gihugu cya Kenya Faith Mutindi aheruka gukurura impaka nyinshi nyuma yo guha Pasiteri Kanyari agapaki k’udukingirizo ku ruhimbi mu rusengero imbere y’Abakilisitu.  

Uyu mugore akimara gukora iki gikorwa bikurura impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga muri Kenya nyuma yuko amashusho ye yari akomeje gusakazwa.

Ku rundi ruhande ariko Faith Mutindi we akavuga ko mu rusengero hakwiye kujya higishirizwa gukora imib0nan0 mpuzab!ts!na ikingiye.

Uyu mugore asanga nta kosa na rimwe yakoze ku mpano yatangiye mu rusengero kuko asanga bikwiye ko hajya higishirizwa imib0nan0 ikingiye.

Ubwo yahaga Pasiteri Kanyari impano zirimo n’udukingiriz0, uyu mugore yamubwiye ko abizi ko akundwa n’abagore, agasanga akwiye kujya yirinda.

Ati: “Nshingiye ku rukundo abagore bakunda pasiteri Kanyari, mba mbibona ko bamushaka, nakuzaniye uburinzi, jya ukoresha agakingiriz0, Daddy ntukange abagore ariko mwajya mwikingira.”

Nubwo uyu Faith Mutindi yamaganiwe kure ku mbuga nkoranyambaga, we avuga ko yashakaga kugaragaza ko mu rusengero bakwiye kubohoka bakajya bigisha abayoboke ko ar’ingenzi gukora urukundo rwo mu mashuka bikingiye.

Uyu mugore yagaragaje kandi ko bakwiye kumenya ko abakozi b’Imana na bo ari abantu bityo bikabarinda kubacira imanza.

Mu kiganiro aheruka kugaragaramo ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Faith yavuze ko mu mpano yahaye pasiteri harimo n’amafaranga.

Muri icyo kiganiro Faith yavuze ko kuri we yumva mu nsengero hakenewe abantu baganira bashize amanga ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ntibihinduke ibishitani nk’uko benshi babyita,  ugasanga bibagushije mu mutego w’ibyago batakwikuramo.

Ku rundi ruhande ariko nubwo Mutindi yikomwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, ariko Pasiteri Kanyari wahawe ziriya mpano asanga nta kosa yakoze nubwo abenshi mu bayoboke be batabyumva.

Pasiteri Kanyari nawe aherutse gutungura benshi arerura asaba imbabazi abantu, kuko ngo yari amaze igihe ababeshya bakamuha amafaranga ngo abasengere, abasaba gushishoza kuko Imana itagurisha umugisha.

Faith Mutindi yahaye impano z’udukingirizo Pasiteri Kanyari mu gihe yari aherutse gutangaza ko amukunda cyane kandi yifuza ko yamubera umugabo.