Igihano Barikana Eugène yasabiwe kubera gutunga intwaro mu buryo butemewe n'amategeko cyamenyekanye

Igihano Barikana Eugène yasabiwe kubera gutunga intwaro mu buryo butemewe n'amategeko cyamenyekanye

  • Barikana Eugène yasabiwe gufungwa imyaka 2

  • Barikana Eugène yaburanye yemera icyaha

May 24,2024

Nyuma y’iminsi micye urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB rufunze Barikana Eugene wari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda aho uyu mugabo akurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka ibiri.

Ubwo yabazwaga kuri uku gutunga intwaro nyuma yo kuzisanganwa iwe mu rugo, uyu mugabo yari yahise avuga ko yazitunze akibana n’abasirikare ariko akibagirwa kuzisubiza.  

Kuri uyu wa 23 Gicurasi 2024, nibwo Urubanza rwa Barikana rwabereye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, aho yaburanye yemera icyaha agasaba gukurirwaho ibihano.

Kugeza ubu Depite Barikana yari afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe hari hakomeje iperereza rikomeje ngo hagaragazwe uburyo yazibonyemo n’impamvu yari azitunze atabyemerewe n’amategeko.

Iburanisha ry’urubanza rwe ryabereye mu Rukiko rw’Ibanze, Barikana Eugène yaburanye yemera icyaha agasaba gukurirwaho ibihano.

Biteganyijwe ko icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi 2024.

Ku itariki 11 Gicurasi, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ni bwo rwafunze Barikana nyuma yo kwegura mu Nteko Ishinga amategeko nk’Umudepite.

Icyo gihe RIB yatangaje ko “yibutsa abaturarwanda ko gutunga intwaro bifite amategeko abigenga ko kandi unyuranyije nayo uwo ari we wese aba akoze icyaha ndetse akurikiranwa nk’uko amategeko ahana mu Rwanda abiteganya.”

RIB ivuga ko uyu mugabo yari akurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Izo ntwaro bamufatanye ni grenade imwe n’agasaho (magazine) k’imbunda yo mu bwoko bwa Kalashnikov (AK 47).

Akimara gutabwa muri yombi, Barikana wabaye umudepite kuva mu 2013, mbere yaho akaba yari Umuyobozi mu Biro bya Minisitiri w’Intebe hagati ya 2010 na 2013, yabwiye abagenzacyaha ba RIB ko izo ntwaro yazitunze akibana n’abasirikare akibagirwa kuzisubiza.

Icyaha nikimuhama, ashobora guhanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe kugera kuri miliyoni ebyiri cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Kuva mu 2003 kugera mu 2013, uyu mugabo yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, mu gihe yari Préfet wa Préfecture ya Kibungo hagati ya 1999 na 2001.