Byinshi ku muhango wo kubandwa waje umeze nka Komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge n'ibyo benshi bibeshya kuri Ryangombe

Byinshi ku muhango wo kubandwa waje umeze nka Komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge n'ibyo benshi bibeshya kuri Ryangombe

  • Inkomoko yo kubandwa mu Banyarwanda

  • Igihe kubandwa byatangiriye n'impamvu yatumye bibaho

  • Amateka ya Ryangombe rya Babinga mwene Nyundo

  • Igisobanuro cyo kubandwa

May 24,2024

Benshi mu bacukumbuzi b’amateka y’u Rwanda cyane cyane mu bijyanye n’imyemerere, bakunda gutwerera Abanyarwanda ko biyambazaga Ryangombe, bakaba banemeza ko ari yo Mana basengaga, nyamara bya he birakajya!

Ryangombe ni umuntu wabayeho mu muryango nyarwanda, yubaka ubuhangange butuma atazima mu mateka y’u Rwanda, ariko nta bwo yafatwaga nk’Imana cyangwa se ngo bamusenge, ahubwo baramuterekeraga nk’umuhango wakorwaga mu Rwanda rwo ha mbere wo kwibuka no kuzirikana intwari zabayemo zitakiriho.

Uwo tugiye gutatura amateka ye, ni Ryangombe rya Babinga mwene Nyundo, wamamaye cyane mu bice by’Amajyaruguru y’u Rwanda.

Abantu benshi ntibasobanukiwe na Ryangombe uwo ari we. Bitewe n’imyigishirize ifutamye bamuhaweho, benshi bazi ko Ryangombe atari umuntu nk’abandi, ari igishitani. Ryangombe ni umuntu wabayeho mu Rwanda nk’abandi bose twaba tuzi.

Igisekuru cya Ryangombe: Se yitwaga Babinga umwana wa Nyundo, nyina akitwa Nyiraryangombe, umugore we akitwa Nyirakajumba, akomoka mu bwoko bw’Abanyoro, mu muryango witwa “Abakonjo”, bakunze gukoresha ururirmi rwitwa:” IGIKONJO”.

Gakondo ye iba mu Burengerazuba bwa Uganda mu Karere ka Kitara cya Muliro ni ukuvuga mu nkengero z’ikiyaga cya Albert. Kuri ubu ni mu Turere twa: Masindi, Hoima, Kibale na Buliisa mu Ntara y’ Iburengerazuba bw’Amajyaruguru y’igihugu cya Uganda.

Ryangombe yavutse ari ikinege. Abahungu bamukomokaho ni Binego, Ruhanga, Nyabirungu, Mashira na Kagoro. Bene se wa bo bazwi ni Nyabirungu wari umuhigi na Mpumutumucuni, ari na we bakundaga kubuguza. Igisingizo cye ni: Ryangombe, bibero birinda ibiramba, Nyamunyaga iziburiwe, izitaburiwe akazazinyaga inkingi n’imyugariro yitwa Nkingiyinka, mu nkingi y’abagabo yitwa Nkungiyabagabo.

Ryagombe yari umupfumu w’ikirangirire mu gihugu cye, yinjira mu Rwanda yazanye n’abagaragu be bitwaga: “Abacwezi” nk’izina mwihariko ry’ubuhangange bw’Abanyoro bagengaga ibihugu byari bigize agace Ryangombe yavukiyemo ari byo: Bunyoro, Toro, Bukiri, Bukede, Busoga, Buganda na Nkore. Icyo gihe yazanye n’abantu 15.

Abantu bazanye na we uko ari 15, harimo abana be, inshuti ze n’abagaragu be bari bagize umuryango munini ari na wo waje kwitwa Imandwa nkuru. Muri ayo mazina y’abo bazanye, twavuga: Kagoro, Nyabirungu na Ruhanga. Imandwa yitwaga Ntare ni yo yazunguye Ryangombe amaze gupfa.

Yari umuntu w’intwari cyane, akaba n’umuhigi w’umukogoto (uzi kurasa cyane), yifashishije imbwa ze na zo zitari nke zirimo: “Bakoshabadahannye, Nyakayonga, Babikana umuranzi uruguma, Babikamurwinanuriro, Ikinyabutongo gitoto kimara isimbo, Nyinaramuzi ntazamumpora, Bakosha cyane bakazarushya irimura, Uruyongoyongo rwa Miramba, Buhuru bunuka uruhumbu, na Maguru ya Sarwaya yasize imvura n’Umuyaga, Bisimbo birabomborana, Mwangamwa bo na Bikwirashyamba.

Ryangombe ni imandwa imwe mu zizwi neza mu Rwanda rwo hambere, nyuma ya Ryangombe abajya kubandwa bifashisha izo mandwa ari zo: Ryangombe, Binego, Mugasa, Kagoro, Ruhanga, Nkonjo, Mashira, Umuzana na Nyabirungu. Izindi zongerwaho ni Umurengetwe, Umunyoro, Ruhende, n’Intare. Ryangombe ni we watangije umuhango wo kubandwa mu Rwanda.

Uko Ryangombe yageze mu Rwanda

Kugira ngo Ryangombe aze mu Rwanda yahuriye na Ruganzu mu gace ka Bukamba, ubwo Ruganzu Ndoli yarimo amushakisha nk’umupfumu w’ikirangirire wamuterera inzuzi akamuha intsinzi y’uko azatsinda Nzira ya Muramira umwami w’u Bugara, wari waragize uruhare mu rupfu rwa se Ndahiro Cyamatare.

Icyo gihe Ryangombe yamuraguriye intsinzi y’Abagara, amubwira ko ingabo z’Abagara azazitsinda ku biryo kuko ari abanyenda, amurangira n’uko azabigenza ngo yivugane Nzira ya Muramira, aho azamuta ku munigo, kandi ko azagenda yambaye uruhu rw’intama, akiyita Cyambarantama, amwihanangiriza kutazagira akandi kazi k’ubugaragu asaba kwa Nzira ya Muramira atari ako kwasa inkwi, guteka no guhereza umwami. Nuko Ruganzu Ndoli, ashyira nzira ajya i Bugara bw’Abacyaba kugenza Nzira ya Muramira ngo azabone uko amuhenentura.

Ruganzu Ndoli yaragiye ashyira mu bikorwa indagu za Ryangombe, nuko nazo ziramuhira kugeza ubwo yivuganye Nzira ya Muramira amutaye ku munigo, ingoma y’u Bugara izima ityo. Kuva ubwo Ruganzu Ndoli aba inshuti y’akadasohoka ya Ryangombe rya Babinga mwene Nyundo ku bw’indagu ze zamwereye.

Nuko nyuma y’ibyo Ruganzu Ndoli yagiye gushimira Ryangombe ku bw’intsinzi yamuhanuriye ku Bacyaba bagengaga ingoma y’u Bugara, baranezeranwa, bakurizaho no kuba inshuti magara. Muri ibyo bihe, ni na bwo yagishije inama Ryangombe y’icyo yakora kugira ngo agarure ubumana n’ubumuntu mu Banyarwanda, hato hatazongera kwaduka amahano nk’ariya yatumye Ibikomangoma byo kwa Gahima birwanira ingoma hagapfa benshi harimo n’umwami nyiringoma Ndahiro Cyamatare.

Nuko Ryangombe, amwemerera ko agiye gutekereza uburyo yarema igikorwa cyahuriza hamwe Abanyarwanda, bagasubira ku Isoko ntibakomeze guhohomera ibizi by’ibirohwa. Mu gufata umwanzuro w’icyifuzo cya Ruganzu Ndoli, ni ko guhanga umuhango wo ugamije kugaruramo ubumana n’ubumuntu mu Banyarwanda. Agena inshingano n’imiterere yawo, ashyiraho na za kirazira ziwugenga zikanawurinda, awita "Kubandwa Imana". Umuhango ugamije kubimikamo urukundo rutagajuka.

Nuko Ryangombe afata inzira igana i Rwanda n’umuryango we, baza gufasha Ruganzu Ndoli ishyirwa mu bikorwa ry’umuhango wo Kubandwa Imana nk’ugamije kugarura ubumana n’ubumuntu mu Banyarwanda. Nk’inzobere mu mibanire y’Abantu n’Imana, Ryangombe yaremye imigenzo igaragiye umuhango wo Kubandwa Imana, kugira ngo uzoroshye ishyirwa mu bikorwa ryawo. Agena amahame awugenga, nuko utangira utyo.

Kubandwa Imana byaremwe na Ryangombe, nta bwo ari umuhango nkezamana wahanganywe n’u Rwanda nk’uko benshi babyigishijwe na bo bakabitwarira iyo bigoramiye.

Kubandwa Imana ni umuhango mbonezamubano wahanzwe umeze nka Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yo kunga Abanyarwanda no kongera kubimakazamo ubumwe n’urukundo, nyuma y’aho bene Yuhi Gahima barwaniye ingoma bigacikira i Rubi rw’i Nyundo, umwami Ndahiro Cyamatare akahagwa, u Rwanda rukamara imyaka 11 rutagira umwami.

Ayo ni yo mashirakinyoma ya Ryangombe rya Babinga mwene Nyundo, wahanze umuhango wo Kubandwa Imana, watangiye kubahirizwa mu Rwanda ku ngoma ya Mutara Nsoro Semugenshi, ahasaga mu wa 1543.

Ivomo: Igihe