Amafoto ya Kenny Sol na Manager we Gael yatumye benshi bakeka ko baba ari abatinganyi- AMAFOTO

Amafoto ya Kenny Sol na Manager we Gael yatumye benshi bakeka ko baba ari abatinganyi- AMAFOTO

May 23,2024

Ku mbuga nkoranyambaga zirimo X, Instagram, Youtube n’izindi, hakomeje gukwirakwizwa inkuru ivuga ko Kenny Sol ashobora kuba afitanye umubano wihariye udasanzwe na Boss we Coach Gael yabaye kimomo.

Ni inkuru yatangiye gukwirakwira ubwo hajyaga hanze amashusho aba bombi bishimanye, ndetse muri ayo mashusho, umuhanzi Kenny Sol yaje kugaragaramo asoma ku itama umugabo mugenzi we Coach Gael.

Ayo mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yaje gukurwamo ifoto (screenshot) igaragaza aho umuhanzi Kenny yasomaga Coach Gael, ndetse kuri ubu iyo foto niyo benshi bari gushingiraho bamushinja ubutinganyi.

Benshi mu batanze ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga bakomeza kuvuga ko imyitwarire y’uyu muhanzi na Coach Gael hariya atari kuriya yari kugenda, aho basanga bibabaje kubona umugabo umaze iminsi micye arongoye kuba yagaragara asoma umugabo mugenzi we.

Gusa abandi batemeranya n’abakomeje kwibasira uyu muhanzi bavuga ko biriya ari ibisanzwe ari kumwe umuntu yizihirwa agakora ibyo atapanze, ndetse ntanikindi kibyihishe inyuma.


Mu yandi makuru y’imyidagaduro agezweho, abahanzi bakunzwe mu njyana ya Kinyatrap Bushari na B-Threy, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo batangaje ko biteguye kujya gutaramira i Buruseri mu Bubiligi, mu gitaramo giteganyijwe kuba ku ya 01 Kamena 2024.

Ni igitaramo bagiye kwitabira nyuma y’uko bombi baherutse gutaramira i Paris mu Bufaransa muri gahunda y’urugendo bafite ku mugabane w’Uburayi, rugamije kurushaho kwagura no kumenyekanisha umuziki wabo.

Uretse urwo rugendo baheruka gukorera mu Bufaransa, aba bombi bagaragaje ko nyuma bazataramira muri Poland aho babinyujije ku rubuga rwabo rwa Instagram bateguje abatuye muri icyo gihugu by’umwihariko Abanyarwanda, bababwira ko andi yose kuri icyo gitaramo bazayamenyeshwa mu bihe bya vuba.

Mu butumwa B-Threy yasangije abakunzi be yagize ati: “Bantu banjye bo muri Poland, nishimiye gutangaza ko vuba nzataramira muri Poland, mukomeze mukurikire ibindi bisobanuro bijyanye n’itariki n’aho bizabera, ni vuba mukabimenya, ntimuzacikwe.”

Ibi byanashimangiwe na mugenzi we Bushali abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yasabye abakunzi babo kutazabura kuko kubura bizaba ari uguhomba.

B-Threy na Bushari bakomeje kugaragarizwa urukundo n’abakunzi babo muri urwo rugendo barimo rwo kwagura umuziki wabo wo mu njyana ya Kinyatrap, bagerageza kuwumenyekanisha ku ruhando mpuzamahanga by’umwihariko ku mugabane w’Uburayi.

Uretse urugendo barimo gukora bombi, Busharri ku giti cye arateganya kuzataramira mu iserukiramuco ryitwa Africa Fest, rizaba tariki 24 Gicurasi 2024, rikazabera mu Mujyi wa Lille uherereye ku mupaka w’u Bufaransa n’u Bubiligi.

Ni urugendo rwo kwagura umuziki bakoze nyuma y’uko Bushari aherutse guhura na Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi bakagirana ibiganiro byibanze ku kumenya igisabwa ngo uyu muhanzi ashyire ahagaragara umuzingo, aho  byasoje Minisitiri Utumatwishima Abdallah amwemereye ko aho gukorera igitaramo yazahamubaza umunsi yagize iyo gahunda.