Dore ibintu 10 wakorera uwo mwashakanye mu gihe cy'akabariro ntazigere na rimwe atekereza kuguca inyuma

Dore ibintu 10 wakorera uwo mwashakanye mu gihe cy'akabariro ntazigere na rimwe atekereza kuguca inyuma

  • Ibintu wakorera umukunzi wawe ukamwibagiza abandi bamutereta

  • Uko wanezeza umukunzi wawe igihe mutera akabariro

  • Uko washimisha uwo mwashakanye igihe mutera akabariro

May 23,2024

Gucana inyuma hagati y’abashakanye cyangwa se abakundana ni ibintu bikorwa cyane cyane iyo hari ibintu aba bombi badahurizaho cyangwa se batumvikana n’ubwo hari ababikora kubera kamere yabo ibibatera cyangwa se kubaho mu buzima batanyurwa.

 

Abahanga ndetse bakaba n’abashakashatsi muby’imibanire hagati y’abakundana bagaragaje ibintu 10 abashakanye cyangwa se abakundana bashobora gukurikiza mu gihe baba bari mu buriri byabafasha mu kwirinda ko hari umwe muri bo waca inyuma mugenzi we.

 

1. Ugomba Kugaragariza umukunzi wawe ibyishimo kabone n’iyo waba ubabaye

Si byiza ko wakereka umukunzi wawe cyangwa se uwo mwashakanye ko utameze neza mu gihe mugiye gutera akabariro. Biba byiza iyo umugaragarije ko wishimye kuko bituma nawe akwisangamo cyane maze akirekura.

 

2. Ugomba kubanza gushaka udukino dukurura ibyishimo mukina mbere yo gutangira igikorwa

Burya ni byiza ko abantu bagiye gutera akabariro babanza kuganira bikagera n’aho bakina udukino tworoheje tubafasha kwibagirwa ibyo biriwemo ndetse tukanabinjiza mu gikorwa ku buryo bworoshye cyane.

 

3. Kwirinda gutekereza ko umukunzi wawe ugomba kumukorera ibimeze kimwe neza neza n’ibyo usanzwe umukorera

Iyo umukunzi wawe abonye uhora umukorera ibintu bimwe gusa mu gihe muri mu gihe cyo gutera akabariro agera igihe abyinubira ashaka ko wamuhindurira uburyo ubimukoreramo. Ni byiza ko umenya uburyo bunyuranye bwo kwitwaramo mu gihe urimo gutera akabariro n’umukunzi wawe gusa harigihe we anyurwa nuko mubikora kuko bitamubangamiye bityo ntuzahindura kuko icyo mushaka ni ukwishima.

>>Ibyo ugomba kwirinda gukora mbere yo gutera akabariro

 

4. Uzirinde gutekereza ko ibyo wakoreraga umukunzi wawe wa mbere aribyo uzakorera n’undi uzamukurikira

Abantu bakunda bitandukanye kandi bakanyurwa mu buryo butandukanye.Gutekereza ko ibyashimishaga umukunzi wawe wa mbere ari byo byanashimisha uwamukurikiye ntabwo aribyo.Ugomba gukora uko ushoboye ukamenya ibishimisha umukunzi wawe mbere y’uko atangira kukwinuba.

 

5. Kwirinda kugira undi muntu uza mu ntekerezo zawe mu gihe urimo gukorana gutera akabariro n’umukunzi wawe

Si byiza ko watekereza undi muntu mu gihe uri gutera akabariro n’umukunzi wawe cyane cyane uwo mwigeze gukundana kuko bituma utiyumva mu gikorwa murimo gukora bityo ukaba wanabikora bitagufasheho na we ntanyurwe n’uburyo ubyitwaramo.

>>Ibimenyetso 5 bizakwereka ko umugore yanyuzwe mu gihe cyo gutera akabariro

 

6. Kumenya ko ku munwa atariho basomana gusa mu gihe uri gutera akabariro n’umukunzi wawe

Mu gihe urimo gutera akabariro,ugomba kumenya ko umukunzi wawe atari ku munwa gusa akeneye ko umusoma kuko bimushimisha cyane iyo ugerageza no kumusoma n’ahandi hatandukanye nko ku kiganza no ku ntoki,ukagenda uzisoma rumwe ku rundi n’ahandi bigaragaza ikimenyetso cy’uko umwishimiye.

 

7. Kumenya ko gutera akabariro atari ibintu bihubukirwa ahubwo bibanza gutegurwa

Ni byiza kubanza kwitegura bihagije mbere yo gutangira igikorwa cyo gutera akabariro n’uwo mwashakanye.Iyo mubanje gutegura igikorwa cyo gutera akabariro mugomba kubanza kwitegura mbere y’igihe.

 

8. Kumufasha igihe muri gutera akabariro

Ntuzigere na rimwe wumva ko umugabo ariwe ukora ibintu byose igihe mutera akabariro ahubwo nawe mugore birakureba mugafatanya kubikora mwese kuko mwembi muba mushaka kuryoherwa no kwishima.

 

9. Gerageza kubwira uwo mwashakanye amagambo meza

Igihe cyose muri gutera akabariro wowe mugore ugomba kugerageza kubwira umugabo wawe amagambo meza ndetse n’umugabo wawe nawe akayakubwira bityo birabashimisha cyane ndetse ibyishimo bikaboneka kuri mwembi.

>>Dore amabayeri 6 umugabo akoresha bigatuma umugore amwisabira ko batera akabariro

 

10. Gerageza kumushimira

Igihe cyose murangije gutera akabariro nk’abashakanye mugomba kwibuka gushimirana umwe abwira mugenzi we ngo murakoze,ibi bituma n’ubutaha bigenda neza cyane n’igihe bitagenze neza mugomba kwiha intego yo gufatanya ubutaha bikagenda neza.