Amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere kuri Espoir FC cyayoyotse nyuma yo guhanwa bikomeye na FERWAFA

Amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere kuri Espoir FC cyayoyotse nyuma yo guhanwa bikomeye na FERWAFA

May 21,2024

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ryamaze gutera mpaga ikipe ya Espoir FC kubera gukinisha umukinnyi utujuje ibyangombwa, ndetse ihita isimbuzwa ikipe ya AS Muhanga mu mikino ya kamarampaka.

Mu ibaruwa yasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi, ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda "FERWAFA" ryamenyesheje ikipe ya Espoir FC ko "kubera gukinisha umukinnyi witwa Christian Watanga Milembe kandi adafite ibyangombwa, akanama gashinzwe amarushanwa kahisemo gutera mpaga ikipe ya Espoir FC mu mikino 5 yose uyu mukinnyi yagaragayemo."

Kubera kandi ko ikipe ya AS Muhanga ariyo yari ikuriye Espoir FC ku rutonde rwa shampiyona, yahise isimbuzwa Espoir FC mu mikino ya kamarampaka (playoff).

Mu cyumweru gishize ni bwo AS Muhanga yari yareze ikipe ya Espoir FC muri FERWAFA ivuga ko iyi kipe ikinisha abakinnyi 34 aho kuba 30 nk'uko amategeko ya FERWAFA abiteganya.

Muri iki kirego kandi, yari yavuze ko muri Espoir FC harimo umukinnyi witwa Christian Watanga Milembe ukinira ku byangombwa birenze kimwe, ndetse akaba akina nk'umukinnyi wo mu ikipe y'abato kandi arengeje imyaka 20. Ibi byose akaba ari byo bitumwe urugendo rwa Espoir FC muri uyu mwaka w'imikino rurangirira nzira.