Dore ibimenyetso ugomba kwitondera kuko bisonura ko urwaye cyangwa ugiye kurwara umutima

Dore ibimenyetso ugomba kwitondera kuko bisonura ko urwaye cyangwa ugiye kurwara umutima

May 19,2024

Biba byiza kumenya ko ugiye kurwara mbere y'uko biba cyangwa bigitangira kuko bishobora kugufasha kwirinda, kwivuza ndetse bikakongera amahirwe yo gukira vuba.

Niyo mpamvu uyu munsi iwacumarket yaguteguriye ibimenyetso bishobora kukwereka ko umutima waw ufite ikibazo cyangwa se wendaa kukigira. Bityo niba ubyibonaho ube wakwisuzumisha hakiri kare.

ibyo bimenyetso ni ib bikurikira:

  • Kubabara mu gatuza. ni ukuvuga hagati y'ijosi n'igicamakoma
  • Kumva unaniwe umubiri wose
  • Guta ubwenge no kuzungera bya hato na hato
  • Isesemi no kuruka
  • Kumva umutima uteraguzwa bya hato na hato cyangwa udatera kimwe buri gihe
  • Kubura umwuka bya hato na hato
  • Kubira ibyunzwe nta mpamvu igaragara ihari
  • Gufungana mu muhogo biterwa n'uko hari amazi yaheze mu bihaha
  • Kwireka kw'amazi mu mavi, ibirenge n'amaguru. iyo ukanzeho n'urutoki ubona bifobagana nk'umuneke.

Mu gihe ubunye kimwe muri ibi bimenyetso usabwa kugana kwa muganga. Si byiza gutegereza ko ibimenyetso bizijyana cyangwa kubwirengagiza nk'aho nta cyabaye.