Niba ufite kimwe muri ibi ukwiye kujya wisuzumisha Diabete nibura rimwe mu mwaka

Niba ufite kimwe muri ibi ukwiye kujya wisuzumisha Diabete nibura rimwe mu mwaka

May 04,2024

Indwara y’igisukari n’indwara benshi dutajya dusobanukirwa kimwe kuko akenshi usanga ko ari n’ind yica umuntu mu gihe kirekire cyane hafi imyaka nka 30 ishobora gushira utabizi ko yagufashe mugihe cyose iba itaragaraza ibimenyetso, Abaganga ntibahwema guhora bashishikariza abantu kujya bisuzumisha murwego rwo kwirinda bihamye iby’iyi ndwara izwiho ko yica yicecekeye (silent killer).

Hari ibintu byinshi bigenda biba mu mibiri yacu bituma tugomba duhora turi maso kugira ngo twirinde iby’iyi ndwara, ikindi kandi nuko ngo iyi ndwara mugihe yagufashe kuba yakira burundu byo bishobora kuba bidashoboka. Iyi ndwara abahanga muby’ubuvuzi bayigabanijemo amoko abiri, iyitwa ‘Diabete mellitus type 1’ ndetse na ‘Diabete mellitus type 2’.

Aya moko yiyi ndwara y’igisukari rero ibigaragara mubushakashatsi nuko ngo aho ikomoka nyirizina bikiri iyobera, gusa hari ibimenyetso byinshi biagragaza ko umwe mumisemburo ivuburwa mu mubiri w’umuntu witwa ‘Insuline’ uba wagabanutse cyane mu maraso bitewe n’impamvu zitandukanye, aha twavuga;

UMUVUDUKO URI HEJURU W’AMARASO

Ikigo gishinzwe kubungabunga ubuzima ku isi OMS cyashyize ahagara imibare umuntu yakwita ko ariyo wagenderaho umenya niba ufite umuvuduko uri hejuru, nukuvuga iyo ufite >140/90mmHg uba uri umukandida kukuba wagira umuvuduko wamaraso uri hejuru.

HEJURU Y’IMYAKA 45

Ubushakashatsi kandi ntibuhwema kutwibutsa ko iyi ndwara y’igisukari ikunda kwibasira cyane ikigero cy’abantu bafite imyaka iri hejuru ya 45, usabwa rero kuzajya wipimisha iyi ndwara nibura rimwe mu mwaka.

UMUBYIBUHO UKABIJE

Umunyarwanda wakumva ko umubyibuho ukabije uri mubishyira umuntu mubyago byo gufatwa n’indwara y’igisukari ahari ntiyaba atunguwe cyane kuko ni ubukangurambaga bwakozwe na minisiteri ibifite mu nshingano kenshi cyane. uyu rero ni umunsi wawe nawe kugira ngo wisuzume umenye niba utaba warafashwe n’iki cyorezo.

KUBA ABAVANDIMWE BAWE BARWAYE CYANGWA BITABYE IMANA BAZIZE IYI NDWARA.

Si iyi ndwara y’igisukari gusa ishobora kuba ihererekanywa mu miryango, ariko ubashakashatsi bugaragaza ko iyo ufite abavandimwe bawe barwaye cyangwa bigeze kurwara iyi ndwara haba hari ibyago byinshi ko nawe wazafatwa n’iyi ndwara. iyi rero ikaba impamvu ikomeye igomba gutuma uzajya ureba uko wahura na muganga nibura 1 mu mwaka ugasuzumwa.

Hari ibindi bimenyetso byinshi tuzagenda tubagezaho mubihe biri imbere biguhamagarira kujya uhora usura muganga wawe nibura rimwe mu mwaka akagukorera isuzumabuzima bityo ukajya ushinjagira uzi neza uko uhagaze.