Abasore: Dore ibintu 5 udakwiye gukorera umukobwa ukunda ugamije kumushimisha cyangwa kwigarurira umutima we

Abasore: Dore ibintu 5 udakwiye gukorera umukobwa ukunda ugamije kumushimisha cyangwa kwigarurira umutima we

May 04,2024

Basore, ni kenshi ukora iyo bwabaga ngo ushimishe umukobwa ukunda kandi ni byiza, gusa nanone hari ibyo udakwiye gukora urwo waba umukunda uko rwaba rungana kose.

. Amakosa ukwiye kwirinda gukora mu rukundo

. Amakosa ugomba kwirinda gukoreshwa n'urukundo ukunda umukobwa

 

1. Gusuzugura umuryango wawe

 

Abakobwa benshi bajya babona ubitayeho cyane, akaba yanakora ibintu bidafututse kugira ngo arebe kure wajya umwirukaho. Ntuzigere na rimwe usuzugura cyangwa uta umuryango wawe kubera umukobwa uri gutereta, kuko nagenda icyo uzasigarana ni umuryango wawe. Rero ntukihenure ku muryango wawe cyangwa ngo uwute, kugira ngo ushimishe umukobwa uri gutereta.

 

2. Guta inzozi zawe

 

Mbere y’uko uhura n’umukobwa muri gukundana wari ufite inzozi zawe, ibyo wifuza kugeraho. Wita izo nzozi rero kugira ngo ushimishe umukobwa. Niba wari ufite inzozi zo kubanza gutunga inzu mbere yo gushinga urugo, wita izo nzozi ngo wirukire kubaka. Niba uwo mukobwa agukunda koko azategereza ugere ku nzozi zawe ubundi mubane.

. Ifurize umukunzi wawe ijoro ryiza muri aya magambo urebe ngo arara akurota akazageza ejo akigutekereza

3. Kwiyima ibyo ukeneye kugira ngo umushimishe

 

Ni byiza gufasha umukobwa ukunda, biranashimisha. Ariko nk’urugero; ntuzafate ifunguro wari burye ngo urimwoherereze maze wowe ubwirirwe. Icyiza wamuhamagara mukarisangira. Niba ashaka kwisukisha imisatsi kandi ukeneye kwishyura inzu, ntuzirengagize ibibazo ufite ngo umuhe ayo mafaranga ngo ajye kwisukisha.

 

4. Gukora ibyaha kubera we

 

Ntugafate amadeni cyangwa ngo urwane, cyangwa ikindi cyaha wakora icyo aricyo cyose, ngo ugikore kugira ngo wereke umukobwa ko umukunda. Usibye ko ari ubuzima bwawe uzaba wangiza, uzaba unamwiyereka nk’aho nakora amafuti uzamushyigikira buhumyi. Rero ntukabikore.

. Dore ibintu ugomba kwirinda gufata mbere yo gutera akabariro kuko bitera ingaruka mbi cyane

5. Kumwishyurira ishuri

 

Uretse umugore mwashakanye, ntukishyurire umukobwa ishuri ugamije kumwereka ko umukunda. N’ubwo ibi ari icyemezo wafata nkawe ubwawe, ukaba wahitamo kumwishyurira cyangwa ntubikore bitewe n’impamvu zawe bwite cyangwa uko mubanye. Gusa si byiza kwishyurira umukobwa ishuli ugamije kwigarurira umutima we, kuko bizatuma ahora yiyumva nk’aho agufitiye ideni, cyangwa nyuma y’iyo myaka yose wishyuye ntakwiyumvemo kuko urukundo ntirugurwa.

 

Src:www.lifehack.com