Umukobwa yahishuye ko amaze imyaka 11 akundana na musaza we wanamutwariye ubusugi. Gusa ibiri kumubaho ubu biteye agahinda

Umukobwa yahishuye ko amaze imyaka 11 akundana na musaza we wanamutwariye ubusugi. Gusa ibiri kumubaho ubu biteye agahinda

  • Maze Imyaka 11 Nkundana Na Musaza Wanjye Ari Nawe Nahaye Ubusugi Bwanjye

May 01,2024

Ubuhamya bw'umukobwa bwavugishije abatari bake bibaza niba ibyo avuga bishoboka.

Umukobwa utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ukuntu amaze imyaka 11 akundana na musaza we ndetse banatera akabariro ababyeyi be nta kintu na kimwe babiziho.

Dore uko asobanura inkomoko yo gukundana na musaza we bimaze imyaka 11 yose:

Uyu mukobwa ufite imyaka 26 ubu avuga ko byose byatangiye ubwo ababyeyi babo bari barabasize mu rugo bagiye muri Amerika. Ubwo yari mu bwogero arimo koga yaje gusanga yibagiwe igitambaro cyo kwihanagura maze asaba musaza we kukimuzanira. Uyu ngo yaraje yinjira mu bwogero, birumvikana ko umukobwa ntacyo yari yambaye. Ngo yatangiye kumwitegereza amubwira ukuntu ateye neza. Mu gihe yari akibitekerezaho, musaza we yaramusatiriye atangira kumusomagura, aba yiyambuye imyenda ubundi ruba ruhanye inkoyoyo. Uyu mu avuga ko bwari ubwa mbere ateye aakabariro.

Akomeza avuga ko kuva uwo munsi bahise batangira gukundana ndetse iminsi yose yakurikiye bararaga mu cyumba kimwe kugeza ababyeyi babo bagarutse.

Nyuma y'uko ababyeyi babo bagarutse bakomeje gukundana no kuryamana bihishe ndetse  baza kwemeranywa ko ntawe uzashaka cyangwa ngo akundana n'undi muntu wo hanze.

Nyuma yo kubona ko ntacyo bibwira ababyeyi batangiye gusaba umuhungu gushaka umukunzi ndetse no kubaka urwe rugo ibintu byababaje umuikobwa cyane. Ngo nyuma y'igitutu cy'aba babyeyi , umusore yaje kubona umukunzi ndetse aza kumwereka umuryango. 

Umukobwa akomeza agira ati: "uwo munsi narababaye cyane ndetse nshwana na musaza wanjye gusa we ambwira ko tudashobora gukomeza gukunda muri ubu buryo ubuzima bwacu bwose. "

Akomeza avuga ko nyuma yo gukundana no gutera akabariro na musaza we mu myaka 11 yose ishize kumva ko agiye gushakana n'undi ari ikintu cyamushenjaguye umutima ndetse yiyemeza gutwara inda ye kugirango abashe kumugumana kuko ngo adashobora kwihanganira kumubona abana n'undi mugore.

Asoza agira ati: "Ubu byanyobeye kandi sinzi icyo nakora. Mungire inama"