Perezida Putin yaburiye abanyaburayi kutohereza ingabo muri Ukraine anahishura ikizabaho nibabirengaho

Perezida Putin yaburiye abanyaburayi kutohereza ingabo muri Ukraine anahishura ikizabaho nibabirengaho

Mar 01,2024

Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yaraye aburiye ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi ko bitahirahira ngo byohereze ingabo muri Ukraine.

Ingaruka z’imyanzuro nk’iyi ngo yaba “amahano”, niko avuga.

Mu ijambo ry’umwaka yaraye agejeje ku gihugu, Perezida Putin yashinje Uburengerazuba [Uburayi na Amerika] ko burimo kugerageza gushyira Uburusiya mu irushanwa ryo kurema intwaro.

Avuga ko Uburusiya ari ngombwa ko bushimangira umutekano wabwo ku mupaka wo mu burengerazuba kubera Suwede na Finland birimo kwinjira mu muryango wa OTAN/NATO ugamije ubufatanye mu guhangana n’umwanzi ubateye, uhuriyemo ibihugu byo mu burengerazuba.

Perezida Putin avuga ko Uburengerazuba "bwateje" intambara muri Ukraine, kandi ko "bukomeza kubeshya ntacyo bwikanga, mu kuvuga ko Uburusiya bushaka gutera Uburayi".

Ayafatiye ku magambo ya Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa mu ntangiriro z’iki cyumweru wemeje ko umwanzuro wo kohereza ingabo za OTAN muri Ukraine “utakwirengagizwa”, Perezida Putin agira ati: "Ingaruka ku batekereza kohereza ingabo zizaba….amahano".

Yongerako ati: "Dufite kandi intwaro zishobora gukubita ubutaka bwabyo. Ibi byose bishobora guteza akaga ko gukoresha intwaro z’ubumara no kurimbura isi. Ibi ntabyo babona?"

Ibihugu bitari bike bya OTAN harimo Amerika, Ubudage n’Ubwongereza byamaganiye kure umugambi wo kohereza ingabo muri Ukraine.

BBC