Judith yishongoye cyane ku wamubwiye ko atazabona umugabo

Judith yishongoye cyane ku wamubwiye ko atazabona umugabo

Feb 29,2024

Umuherwekazi Niyonizera Judith wakanyujijeho na Safi Madiba yahaye inkwenene umuntu wamwandikiye ubutumwa amubwira ko atazigera abona umugabo ko nanaramuka amubonye yazamwegera akamugurira agacupa.

Uyu mudamu w’umwana umwe yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, yishongora kuri uwo muntu atifuje gutangaza amazina ye, wamubwiye ko atazabona umugabo.

Judith yagize ati: "Sinzukuntu narebye muri phone ishaje nari narabitse ngwa kuri message ivuga ngo nubona umugabo uzambwire nkugurire icupa urisome. Mpise nseka nibutse ko ndusaziyemo (araseka) Giti mu jisho we nonese uyu King ni Mukuru wawe?"

Kuri ubu Judith yashakanye na King Dust nyuma yo gutandukana na Safi Madiba, ndetse ubu bamaze no kubyarana umwana umwe w’imfura.

Judith Niyonizera ni umushabitsi wamenyekanye ubwo yashakanaga na Safi Madiba, akaba azwi mu bikorwa bigiye bitandukanye birimo na sinema aho ari mu bantu bashoye muri filime y’uruhererekane izwi nka Makuta Series.