Rubavu: Umugabo arakekwaho kwica umugore we na we agahita yiyahura

Rubavu: Umugabo arakekwaho kwica umugore we na we agahita yiyahura

Feb 26,2024

Umugabo witwa Abarikumwe Evariste biravugwa ko yiyahuye nyuma yo kwica umugore amukekaho kumuca inyuma .

Mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare 2024 , Abarikumwe Evariste wari utuye mu Murenge wa Nyundo mu karere ka Rubavu yishe umugore we nawe ahita yiyahura .

Abaturanyi b'uwo muryango bavuga ko urupfu rw'abo bombi, rwamenyekanye mu gitondo cyo kuwa Gatandatu,ubwo mubyara w'umugabo yajyaga kureba umugore kugira ngo amuhe ibicuruzwa yagombaga kujyana gucuruza, agasanga bombi bapfuye agahita atabaza abaturanyi.

Umwe mu baturage yavuze ko mbere yo kwiyahura   ,Abarikumwe Evariste yabanje kwica umugore ndetse agakangisha umwana wabo kumwica kugira ngo atavuza induru.

Undi muturanye yavuze ko umugabo  yishe umugore kubera kumukeho kumuca inyuma .

Ati "Umugabo yakekaga ko umugore ari mu gakungu k'uburaya yavugaga ko yamucaga inyuma."

Aganira na BTN TV , Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Umurenge wa Nyundo ,Nyiransengiyumva Monique yavuze ko ubuyobozi butazi impamvu yatumye uwo mugabo yica umugore we.

Nyuma yo kubazwa icyateye umugabo kwica umugore we nawe akiyahura yagize ati" Ndakurahiye ntabyo  nzi ."