Umugeni yashyiriye abo kwa Sebukwe Cake agendesha amavi: Video

Umugeni yashyiriye abo kwa Sebukwe Cake agendesha amavi: Video

Feb 26,2024

Umugeni ari guca ibintu nyuma y’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga,azenguruka apfukamye mu cyumba cyabereyemo ubukwe ashyiriye abo kwa sebukwe umutsima [keke] wo kurya.

Muri videwo yafatiwe mu birori by’ubukwe, umugeni agaragara agenda apfukamye muri salle yabereyemo ubukwe bwe,ajyaniye umutsima wo kurya abo kwa nyirabukwe bari bategerereje ku meza yari ku rundi ruhande rwa salle.

Umugeni yafata keke mu kuboko kumwe ukundi kurwana no kuzamura ikanzu ye kugirango agere iwabo mu mwanya wo kwa sebukwe ngo abahe keke.

Icyagaragaye ni uko byamugoye,ariko yakomeje kugeza abigezeho,awuhereza nyirabukwe wamuhagurukije akamuhobera.

Abashyitsi bamurebaga ariko nta n’umwe wagize icyo amufasha.

Amaherezo,yageze ku meza yo kwa sebukwe bafata uwo mugati yazanye hanyuma baramuhagurutsa baranamuhobera.

Ayo mashusho agiye kurangira, umugeni yagaragaye apfukamiye umugabo we.

KANDA HANO UBIREBE