Hari imbwa nahaye umutima wanjye irawutatamura - Zuchu yarakariye bikomeye Diamond Platinumz

Hari imbwa nahaye umutima wanjye irawutatamura - Zuchu yarakariye bikomeye Diamond Platinumz

Feb 24,2024

Ku munsi w'ejo, abantu bacitse ururondogoro ubwo Zuchu yatangazaga ko atandukanye na Diamond akamwifuriza guhirwa, yongeye gutangaza amagambo yatumye benshi bacika ururondogoro asa nk'utuka Diamond.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Gashyantare 2024, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, umuhanzikazi Zuchu yatangaje ko atakiri mu rukundo na Diamond Platnumz ukundi ndetse atangaza ko nta gahunda yo kongera gukundana kundi ariko ntiyatangaza icyo bapfuye.

Amakuru yakomeje gukwirakwizwa, ni uko icyabaye imbarutso yo gushwana kwabo ari amashusho yagiye hanze agaragaza Diamond n'umugore we Zari Hassan bafatanye agatoki ku kandi bisa nkaho hari byinshi bahuriyeho Zuchu yaba atazi.

Si Zuchu gusa, Shakib Lutaaya umugabo wa Zari Hassan nawe bahise bashwana muri ubwo buryo Diamond nawe ashyirwa mu majwi ko ariwe utumye batandukana bigendanye n'ayo mashusho yagiye hanze n'ubwo Zari yaje kumukingira ikibaba.

Nyuma y'amagambo ya Zuchu, Diamond yahise afata imbuga nkoranyambaga ze asaba abafana be inkunga yo kumuba hafi mu bihe bitoroshye arimo nyuma y'uko umukunzi we amwigaramye akamutera uwinyuma.

Nyamara n'ubwo Zuchu yari muri ibyo, yari afite gahunda yo gutaramira mu mujyi wa Zanzibar mu gitaramo "Full Moon party" aho kwinjira muri iki gitaramo byari 35,000 Tsh.

Ubwo yarimo aririmbira abafana be, Zuchu yanyujijemo atangaza amagambo yatumye abari aho bumirwa ndetse ku mbuga nkoranyambaga hakomeza gukwirakwizwa ayo mashusho benshi bakemeza ko ayo magambo azatuma badasubirana ukundi.

Zuchu yihanukiriye agira ati "Hari imbwa nahaye umutima wange ikawushwanyaguza. Murayizi?" Nyuma y'ayo magambo, Zuchu yasabye abantu gukomeza kwibyinira.

Ayo magambo yakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga hirya no hino aho abantu benshi bahuriza kuba bizagorana ko aba bahanzi bombi bakongera gusubirana nk'uko bajyaga babikora mu minsi yatambutse.

Zuchu yigeze gutangaza ko Diamond Platnumz ariwe mugabo wa mbere baryamanye ndetse akaba yifuza ko bazarambana ubuzima bwe bwose.