Amerika ivuga ko bitayitunguye kuba ikomeje kugorwa no kumvikanisha u Rwanda na RDC

Amerika ivuga ko bitayitunguye kuba ikomeje kugorwa no kumvikanisha u Rwanda na RDC

Feb 22,2024

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zitatunguwe no kuba bikomeje kugorana kumvikanisha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, nyuma y’uko umutwe wa M23 wubuye imirwano.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu n’Umuyobozi wungirije ushinzwe Afurika mu ishami ry’ububanyi n’amahanga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Molly Phee, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kigaruka ku ruhare rwa Amerika mu gufasha guhosha amakimbirane yibasiye ibice bya Afurika.

Mu mpera z’umwaka wa 2023, Amerika yakoze igisa n’ubuhuza hagati ya RDC n’u Rwanda, inasaba ko imirwano hagati y’igisirikare cya Congo na M23 ihagarara by’igihe gito kugira ngo hashakwe umuti unyuze mu biganiro.

Ntabwo agahenge kamaze kabiri kuko urusaku rw’imbunda mu Burasirazuba bwa Congo rwatangiranye n’umwaka wa 2024, nyuma y’uko RDC yitabaje ibihugu nk’u Burundi n’Umuryango uhuza ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo, SADC, ngo biyifashe guhashya M23.

Phee yavuze ko Amerika ikomeje gukora ibishoboka byose ngo umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC ugabanyuke, icyakora agaragaza ko bidatangaje kuko amakimbirane abiteranya amaze igihe.

Yagize ati “Aya makimbirane amaze igihe, rero ntabwo bitangaje kuba tutarahise tugera ku mwanzuro nyawo ariko hari bike byiza twagezeho mu mezi ashize . Twizeye ko abafatanyabikorwa bacu mu karere bazakomeza gutera intambwe mu gucubya umwuka mubi uri hagati y’impande zombi.”

Nubwo Amerika yemeza ko iri gukora ibishoboka ngo u Rwanda na RDC bivuge rumwe, isa n’iyatangiye gutakarizwa icyizere nyuma y’itangazo ryashyizwe hanze mu cyumweru gishize, rishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.

U Rwanda rwasubije rugaragaza ko rwababajwe n’uburyo Amerika ikomeje gufata uruhande muri iki kibazo, ikirengagiza umuzi nyawo wacyo ariwo FDLR ikorana n’igisirikare cya Congo ndetse n’ubugizi bwa nabi Leta ya Congo ikorera abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba, ari nabyo M23 iharanira ko bihinduka.

M23 imaze igihe isaba ibiganiro ngo impande zombi zihagarike intambara, icyakora Leta ya RDC yanze kuva ku izima, ivuga ko itazigera iganira n’uwo mutwe nubwo wagose umujyi wa Goma.

Molly Phee na we yemeza ko igihugu cye kitabona imbaraga z’igisirikare nk’izizabasha gusubiza ibintu ku murongo.

Ati “Tubona ko ibikorwa bya gisirikare bidashobora kurangiza kiriya kibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC. Icyo nabashije kubona mu nama twahuriyemo Addis Abeba ubwo twaganiraga n’abayobozi ba Angola, Kenya, Zambia na Perezida Tshisekedi, twabonye ko buri wese yiteguye gukora icyo asabwa ngo imirwano n’umwuka mubi bihagarare hanyuma bihe agahenge abaturage ba RDC bamaze igihe mu buribwe.”

Molly Phee yavuze ko Amerika ikomeje gukurikiranira hafi ibibera mu Burasirazuba bwa Congo no gukoresha inzira zose ziriho ngo amakimbirane ahagarare.