Ese gukora imibona1no mpuzabitsi1na uri mu mihango ni byiza cyangwa ni bibi?

Ese gukora imibona1no mpuzabitsi1na uri mu mihango ni byiza cyangwa ni bibi?

  • Ibyiza byo gukora imibona1no uri mu mihango

  • Ibyo ukwiye kwitondera igihye ugiye gutera akabariro uri mu mihango

Feb 22,2024

Ubusanzwe gukora imibona1no mpuzabitsi1na nta gihe biba bitemewe mu gihe cyose abagiye kuyikorana babyiteguye kandi bujuje ibisabwa. Ibisabwa tuvuga hano ni ukuba babyemeranyijeho kandi bujuje imyaka ibibemerera, bitewe n’igihugu barimo kuko biratandukanye muri buri bihugu.

Ni ryari utagomba gukora imibona1no mpuzabitsi1na uri mu mihango?

Mu gihe umwe mu bagiye kuyikora afite uburwayi yakanduza mugenzi we, aha ni ukuvuga nk’imitezi, agakoko gatera SIDA, tirikomonasi, hepatite B, mburugu n’izindi, biba byiza gukoresha agakingirizo cyangwa ntimuyikore kuko burya nako ntikaba kizewe 100%.

IMIHANGO Y’ABARI N’ABATEGARUGORI NTABWO ARI UBURWAYI BWANDUZA NIYO MPAMVU GUKORA imibona1no MPUZAbitsi1na UYIRIMO BYEMEWE. 

Ndetse ubushakashatsi bwagaragaje ko, ku bagira imihango ibabaza cyane, mu gihe bakoze imibona1no mpuzabitsi1na bayirimo bigabanya uburibwe ndetse bikagabanya iminsi bagombaga kumara mu mihango.

Ibi biterwa nuko iyo umugore akoze imibona1no akarangiza umubiri we urekura umusemburo witwa endorphine (soma andorufine) iyi ikaba imisemburo igabanya uburibwe, ububabare, stress no kwigunga cyangwa kwiheba.

Gusa nanone ingaruka zitari nziza ntizabura

Iyo umugore cyangwa umukobwa ari mu mihango, inkondo y’umura (cervix/col de l’uterus) iba yafungutse kugirango amaraso abone uko asohoka. Bityo rero iyo akoranye imibona1no mpuzabitsi1na n’umugabo ufite indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsi1na aba afite ibyago byinshi cyane byo kwandura kurenza utayirimo. Byumvikane ko nanone nawe aramutse afite izo ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsi1na yakanduza byoroshye uwo bari kuyikorana kuko ariya maraso aba asohoka aba arimo udukoko twanduza za ndwara twinshi kurusha utuba turi mu bubobere bwo mu gitsina.

Ku bagore bari mu myaka yo gucura (menopause) ubwo ni hejuru y’imyaka 45 dufashe impuzandengo, ubushakashatsi bwagaragajeko kuri bo iyo bakoze imibona1no bari mu mihango aho gukama vuba ahubwo batinda gukama bigatwara iminsi myinshi.

Iyo umugore/umukobwa ari mu mihango, aside yo mu gitsina iba yagabanutse (ubwo pH iba yazamutse kuko iyo izamuka biba bivuzeko acide yo iri hasi). Bityo rero gukora imibona1no byongera ibyago byo kwandura indwara ziterwa n’imiyege (champignons/fungi). Izo ndwara twavugamo kubyimba imyanya y’inyuma y’igitsina (levres/labia), kuryaryatwa no kwishimagura mu gitsina ndetse na vaginitis; iyi ikaba indwara iterwa na mikorobe yitwa Candida ari nayo itera ubugendakanwa.

Mu gihe uhisemo gukora imibona1no mpuzabitsi1na uri mu mihango, wakoresha agakingirizo niba uwo muyikorana utamwizeye

Mu gusoza 

Dusoza mu magambo macye gukora imibona1no mpuzabitsi1na uri mu mihango byo ubwabyo si bibi, gusa kuko umubiri uba wahinduye imikorere ni byiza ko uramutse uhisemo kubikorana n’utari umugabo wawe wakoresha agakingirizo kuko twabonyeko iyo uri mu mihango uba ufite ibyago birenze byo kwandura indwara zandurira mu mibonano kuruta utayirimo.