Dore ibintu ukwiye gukora mu gihe umukunzi wawe akomeje kukugaragariza ko atakwitayeho

Dore ibintu ukwiye gukora mu gihe umukunzi wawe akomeje kukugaragariza ko atakwitayeho

  • Uko wakwigarurira umukunzi wawe atakwitayeho

Feb 01,2024

Kwirengagizwa n’umuntu noneho umukunzi wawe ni ikintu gikomeye ndetse kibabaza cyane. Ni byiza rero ko ukwiye gucyemura icyo kibazo mu buryo bwiza Kandi burimo ubwenge no kubaha umukunzi wawe ndetse wubaha n’imipaka ye.

Dore uburyo bwiza cyangwa ibintu ukwiye gukora mu gihe umukunzi wawe akwirengagije:

Muhe umwanya: Mu gihe umukunzi wawe atangiye kukwirengagiza ukabibona, ikintu kiza ukwiye gukora cya mbere ni ukumuha umwanya kuko Kenshi uba utazi icyabimuteye.

Wibyegereza Umutima: Niba umukunzi wawe atangiye kukwirengagiza, gerageza ubifate nkibisanzwe mbese ureke kubyegereza Umutima kuko ushobora gusanga afite impamvu runaka ifatika imutera gukora ibyo Ari gukora.

Irinde gukina imikino: Niba ubona umukunzi wawe atangiye kujya akwirengagije, mu gihe utazi icyabimuteye irinde gukina imikino mibi yatumuhungabanya nko kumuca inyuma n’ibindi.

Saba imbabazi Niba Ari ngombwa: Niba umukunzi wawe atangiye kukwirengagiza, gerageza usabe imbabazi kuko ushobora gusanga amakosa Ari ayawe atuma atangiye kukwirengagiza.

Ubaha umwanzuro we: Mu gihe umukunzi wawe yahisemo kukwirengagiza ubaha umwanzuro we kuko guhita uhubuka utumva umwanzuro we, sibyiza kuko uba utazi icyabimuteye.

Gerageza umuganirize: Hari ubwo umukunzi wawe atangira kukwirengagiza kuko Wenda afite ikibazo runaka cyangwa mwembi mufitanye ikibazo, gerageza umuganirize Niba bishoboka wumve ikiri kubimutera.

Irinde imyanzuro mibi: Umukunzi wawe ashobora kukwirengagiza kubwimpamvu runaka, wowe rero irinde guhita uhubuka ufata umwanzuro mubi muri icyo kibazo.

Mwubahe: Niba yatangiye kukwirengagiza gerageza wubahe imipaka ye kuko Kenshi usanga afite impamvu ze zikomeye zituma atangira kukwirengagiza.

Akira umwanzuro: Mugihe wagerageje gukora uko ushoboye ngo mucyemure ikibazo mufitanye, gerageza wakire umwanzuro we.